Ikipe y’igjhugu y’Ubwongereza yahagaritse agahigo kabi yari imaranye imyaka 55
Kuva mu mwaka wa 1966 Ubwongereza butwara igikombe cy’isi bwari bumaze gutsindirwa muri ½ inshuro 4 mu marushanwa ya Euro n’igikombe cy’isi uyateranyije.
Iy’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza ikaba yahagaritse agahigo kabi yari ifite ko kumara imyaka 55 itaragera ku mukino wa nyuma wa Euro aho kuri uyu wa gatatu yatsinze Denmark ibitego 2-1 mu minota 120 muri ½ cy’irangiza.
Imbere y’abakunzi babwo ku kibuga Wembley,Ubwongereza bwatsinze bigoranye Denmark ibitego 2-1 buhita bukatisha itike yo guhura n’Ubutaliyani ku mukino wa nyuma uzaba kuwa 11 Nyakanga uyu mwaka.
Ubwongereza bwari bwagiye bugira abakinnyi bakomeye mu myaka yahise,bwagowe no kugera kure muri iri rushanwa rya Euro ariko abasore b’umutoza Gareth Southgate babigezeho bigoranye.
Denmark itahabwaga amahirwe na benshi,yafunguye amazamu bwa mbere ku munota wa 30 ku gitego cyatsinzwe na Markk Damsgaard 30 kuri coup Franc ahana ikosa ryakozwe na Luke Shaw.
Kuva muri Werurwe uyu mwaka,Ubwongereza ntibwari bwakinjijwe igitego ariko Denmark yahagaritse iminota 691 bwari bumaze bukina butinjizwa.
Ubwongereza bwari bwabanje guhusha amahirwe akomeye arimo n’igitego cyabazwe Raheem yahushije ubwo yasigaranaga n’umunyezamu Schmeichel ariko ananirwa kumuroba aramushoti.
Ku munota wa 39,Harry Kane yacomekeye umupira mwiza Bukayo Saka asiga ab’inyuma ba Denmark,awukata mu rubuga rw’amahina ashaka ko Raheem Sterling awusunikira mu izamu ariko myugariro Ster Kjaer ahita yitsinda igitego.
Mu gice cya kabiri cy’umukino,amakipe yombi yagerageje gucungana ariko Ubwongereza bwari imbere y’abafana bwiharira umupira ariko ntibwabona igitego nubwo mu minota ya nyuma bwasatiriye bigaragara Denmark.
Iminota 90 isanzwe y’umukino n’indi 6 yongeweho ntacyo yabyaye hahita hitabazwa 30 y’inyongera.
Ku munota wa 102,Ubwongereza bwahawe penaliti itavugwaho rumwe ubwo Raheem Sterling yashakaga kunyura hagati ya Maehle na Jensen mu rubuga rw’amahina hanyuma agwa mu rubuga rw’amahina umusifuzi Danny Makkelie yemeza ko ari penaliti.
atatezwe,VAR yemeje ko ari penaliti y’Ubwongereza nubwo ba myugariro ba Denmark batabyemeraga.
Iyi penaliti yahawe Harry Kane,ayitera nabi umunyezamu Schmeichel ayikuramo ariko ayigarura mu rubuga rw’amahina Kane asongezamo igitego cya kabiri cy’Ubwongereza kiba kirinjiye.
Iki gitego nicyo cyahaye Ubwongereza kugera ku mukino wa nyuma wa Euro aho bazahura n’Ubutaliyani ku wa 11 z’uku kwezi kwa nyakanga.
Ubwongereza buzahura n’Ubutaliyani bumaze imikino 33 budatsindwa mu marushanwa yose.
Yanditswe na Didier Maladonna