AmakuruImikino

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore U18 yateje impinduka muri CECAFA

Nyuma y’uko u Rwanda rwikuye muri CECAFA y’abakobwa batarengeje imyaka 18 izabera muri Tanzania, byatumye ubuyobozi bwa CECAFA buhindura uburyo irushanwa rizakinwa.

U Rwanda rubaye igihugu cya kabiri cyikuye mu irushanwa nyuma y’uko na Kenya yagombaga kwakira irushanwa yavuye mu irushanwa aho ibi bihugu byose byavuze ko abakinnyi benshi bazifashisha mu irushanwa bari mu bizami bya leta.

CECAFA yagize ati “U Rwanda rwiyunze kuri Kenya aho byakuyemo amakipe yabo kubera abakinnyi benshi bazaba bari mu bizami bya Leta.”

Kugeza ubu iri rushanwa rizitabirwa n’ibihugu 5, Uganda, Ethiopia, Burundi, Zanzibar na Tanzania izakira iri rushanwa kuva ejo ku wa Kabiri tariki ya 25 Nyakanga.

Ibi byatumye iri rushanwa ryagombaga gukinwa mu buryo bw’amatsinda, kubera amakipe yabaye makipe ryahinduwe uburyo rizakinwamo aho ubu buri gihugu kizahura n’ikindi maze hakabarwa amanota igize amanota menshi akaba ari yo itwara igikombe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger