AmakuruImikino

Ikipe y’igihugu y’u Burundi yanyagiriye Sudan y’Amajyepfo iwayo, yiyongerera amahirwe y’igikombe cya Afurika

Ikipe y’igihugu y’u Burundi Intamba mu rugamba iteye intambwe igana mu gikombe cya Afurika ku ncuro ya mbere, nyuma yo kunyagira Sudan y’Amajyepfo ibitego 5-2.

Hari mu mukino wa gatanu w’itsinda C wabereye i Juba muri Sudan y’Amajyepfo.

Muri uyu mukino, rutahizamu Fiston Abdul Rudulazak yashoboye gutsindamo ibitego 4 wenyine, mu gihe ikindi gitego cy’ikipe y’u Burundi cyatsinzwe na Amiss Cedrick.

Mu gihe habura umukino umwe w’itsinda ngo imikino y’amatsinda isozwe, Intamba mu rugamba ziyoboye itsinda C n’amanota 9, Mali iza ku mwanya wa kabiri n’amanota 8, Gabon ya gatatu ifite 7, mu gihe Sudan y’Amajyepfo iza ku mwanya wa nyuma n’ubusa.

Ku munsi w’ejo hategerejwe undi mukino w’iri tsinda uzahuza ikipe ya Gabon na Les Aigles du Mali ya Mali. Ni umukino uzabera i Libreville mu gihugu cya Mali.

Magingo aya iby’itsinda C ntibirasobanuka neza kuko yaba u Burundi, Mali na Gabon bose bakizeye itike y’igikombe cya Afurika. Ibintu bizasobanuka neza muri Werurwe mu mwaka utaha ubwo Abarundi bazaba bakiriye Gabon i Bujumbura. Gutsinda uyu mukino bizaha Abarundi itike y’igikombe cya Afurika ku buryo budasubirwaho, mu gihe kuwunganya bizatuma bagira amanota 10 bityo bagasigara bacungana n’uko Mali izaba yitwaye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger