Ikipe y’igihugu y’u Burundi yaboneye isanganya ku kibuga cy’indege cya Karthoum-amafoto
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Burundi Intamba ku rugamba y’abari munsi y’imyaka 20 bamaze amasaha arenga arindwi baryamye ku kibuga cy’indege cya Karthoum muri Sudan, nyuma yo kuhagera bakabura uza kubakira.
Iyi kipe iri muri Sudan aho yagiye gukina umukino wo kwishyura mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka tike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Niger mu mwaka utaha, umukino uteganyijwe kuba ku cyumweru ku wa 20 Gicurasi 2018.
Iyi kipe n’abayiherekeje ubwo bageraga ku kibuga mpuzamahanga cya Karthoum, yasanze nta muntu uhari wo kuyakira, biba ngombwa ko bategereza bigera n’aho abakinnyi baguye agacuho kubera umunaniro n’ibitotsi.
Amakuru avuga ko iyi kipe yageze ku kibuga cya Karthoum saa munani n’igice z’ijoro zo muri Sudan, ikaba yakuwe mu ma saa mbiri za mugitondo.
Kugeza ubu icyaba cyateye abanya Sudan kurangarana iyi kipe bigeze aha ntikiramenyekana, gusa abenshi mu Barundi ntibatinya kuvuga ko ari agahimano ikipe ya Sudan yabakoreye kugira ngo ibasezerere muri iyi mikino.
Umukino ubanza wari wabereye mu Burundi amakipe yombi yari yawunganyije ku gitego 1-1.