Ikipe y’igihugu ya Tanzania yatashye amara masa iva mu gikombe cya Afurika
Ikipe y’igihugu ya Tanzania, Taifa Stars yasezerwe mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika yaherukagamo mu myaka 39 ishize, nyuma yo gutsindwa imikino yose yo mu tsinda yari iherereyemo.
Iyi kipe y’umutoza Emmanuel Amunike yari iherereye mu tsinda C, iri kumwe na Algeria, Senegal cyo kimwe na Kenya baturanye.
Tanzania yasoje urugendo rwayo mu ijoro ryakeye, nyuma yo kunyagirwa na Algeria ibitego bitatu ku busa, mu mukino wa nyuma w’itsinda C. Ni nyuma y’uko yari yatangiye irushanwa itsindwa na Senegal ibitego bibiri ku busa, Kenya na yo iza kuyisubira iyitsinda ibitego 3-2.
Ibitego bya Islam Slimani na Adam Ounas watsinze bibiri, ni byo byafashije Algeria kwegukana amanota atatu imbere ya Tanzania.
Mu wundi mukino wo muri iri tsinda wabaye, ikipe y’igihugu ya Kenya Harambee Stars yanyagiwe na Senegal ibitego bitatu ku busa, na yo itakaza amahirwe menshi yo kugera muri 1/8 cy’irangiza.
Ibitego bya Senegal byatsinzwe na Ismailla Sarr cyo kimwe na Sadio Mane watsinzemo bibiri.
Abanya-Kenya bafite amahirwe make yo gukomeza muri 1/8 cy’irangiza nk’imwe mu makipe ane yatsinzwe neza, gusa bikaba biza guterwa n’uko amakipe nka Benin na Angola aza kwitwara kuri uyu wa kabiri. Mu gihe aya makipe yaba atsinzwe imikino yayo, Kenya yazamukana na Guinee Conakry, Afurika y’Epfo na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo; nk’amakipe yatsinzwe neza.