Ikipe y’igihugu ya Ethiopia yageze mu Rwanda, ibiciro byo kwinjira kuri Stade byamenyekanye
Kuri uyu wa gatanu mu masaha ya nyuma ya sasita nibwo ikipe yigihugu ya Ethiopia yageze mu Rwanda aho ije gukina umukino wo kwishyura wo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma ya CHAN izabera muri Marroc muri mutarama 2018.
Uyu mukino uzabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo mu mukino ubanza u Rwanda rwatsinze Ethiopia ibitego bitatu kuri bibiri.
The Ethiopian Football Federation (EFF) confirmed the arrival details of their 27-man delegation on Thursday night.
Ikipe iyobowe numutoza Ashenafi Bekele yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe ahagana sa cyenda niminota itanu 15:05 bakaba bacumbitse muri hoteli ya Galaxy Hotel iri mumujyi wa Kigali.
Nkuko bayita ikipe yigihugu ya Ethiopia , Walia Ibex, izakorera imyitozo kuri stade ya Kigali ejo kuwa gatandatu nyuma ya sa sita mbere yuko ihura namavubi.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi amaze iminsi yitegura uyu mukino , izakora imyitozo ya nyuma ku cyumweru mu gitondo.
Ikipe yigihugu ya Ethiopiya yageze mu Rwanda
Bekele Meles Beharu, Tefera Ashenafi Bekele, Mirutse Belete Gebrekidan, Kemal Zerihun Shengeta, Hagos Tsegazeab Asgedom, Desta Yishak Shifferaw, Mengesha Assefa Tesfaye, Welda Hailu Awegcho, Aynekulu Lealem Birhanu, Bushura Jemal Tasew, Seyoum Aschalew Tamene, Igata DestaYohannes, Bolado Mulualem Mesfen, Hussen Saladin Bargecho, Gibeto Getaneh Kebede, Ayele Firew Selemon, Umema Mentsenot Adane, Dukele Dawa Hotessa, Melka Aschalew Girma, BuneA Abebaw Butako, Musssa Mesud Mohammed, Alemu Samson Tilahun, Medelcho Eshetu Mena, Abdela Abubeker Sani, Amede Ame Mehamed and Debele Girma Bekele.
Kwinjira muri Stade kubashaka kuzareba iyi mikino ya CHAN izabera muri Marroc ni amafaranga ibihumbi bibiri 2000 frw ahasanzwe , ibihumbi bitatu 300 frw ahatwikiriye nibihumbi cumi na bitanu 15 000 frw mu myanya y’icyubahiro. imiryango izaba ifunguye guhera sa tanu.