Ikipe y’igihugu Amavubi yaraye igeze i Kigali (+AMAFOTO)
Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 14 Ukwakira 2018 saa 00:15 nibwo ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru yageze i Kigali ivuye muri Guinée-Conakry aho yatsindiwe umukino wa gatatu yikurikiranya mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika.
Aba bakinnyi uko ari 23 n’abatoza babo bari baherekeje ikipe bageze i Kigali bagaragaza umunaniro n’agahinda ku maso, bahise bajya mu modoka babasubiza mu mwiherero bakorera kuri Golden Tulip i Nyamata mu Bugesera.
Iyi kipe yazanwe n’indege ya Ethiopian Airlines ivuye i Addis Ababa kuri Bole International Airport, aho ikipe y’u Rwanda yabanje kunyura.
Kuri ubu iyi kipe igiye gukomeza imyitozo bitegura gukina n’ikipe ya Guinée-Conakry umukino uzabera kuri Stade de Kigali ku wa kabiri tariki 16 Ukwakira 2018. Gusa iyi kipe ya Guinee Conakry yo yageze i Kigali mbere y’Amavubi kuko yo yahageze ku wa Gatandatu ku isaa ya 10:20 za mu gitondo .