Ikipe y’igihugu Amavubi igomba kureka gukina ahubwo igahangana-Hon. Bamporiki Eduard
Kuri uyu wa kabiri kuya 19 ukuboza 2017, Hon. Bamporiki Eduard , Perezida wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu yatangaje ko ikipe y’igihugu kugira ngo ijye itsinda mu marushanwa iba yagiyemo igomba kureka imyumvire yo gukina ahubwo bakiyumvamo ubushake bwo guhatana cyangwa se guhangana.
Ibi Perezida wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu , Hon. Bamporiki Eduard, yabitangarije mu nama y’igihugu y’Umushikirano iri kuba ku nshuro yayo ya 15 muri Convention Center i Kigali.
Ibi yabikomoje ho nyuma gato yuko , Bamporiki atanga urugero rw’uburyo umutware wayoboraga Nyaruguru yabanje kubaza abakinnyi aho bagiye bamubwira ko bagiye gukina i Burundi nyuma akababwira ko niba bagiye gukina batagiye guhatana byaba byiza bigarukiye bagakinira imbere mu gihugu.
Yagize ati:”Uyu muco wo guhatana Nyakubahwa perezida wa Repubulika, Paul Kagame, amaze iminsi awudukangurira mu rubyiruko, umutware witwa Sebugangari wa hariya hakurya i Nyaruguru, yabonye abanyarwanda bagiye i Burundi, arababaza ati ariko murajya he?, bati tugiye i Burundi, ati ese mu gihe gukorayo ?, bati tugiye gukina. arababaza ati mukava mu Rwanda mukajya gukina mu mahanga nta soni?, Umunyarwanda agakora urugendo rungana gutya agiye gukina?, arababwira ati “Niba mutagiye guhiganwa, nimwigarukire kuko gukina mwanakinira hano.
Ibi byahise byumvikana neza kubantu bibuka intego yari yajyanye ikipe y’igihugu mu mikino ya CECAFA yaberaga muri Kenya, dore ko icyo gihe ikipe y’igihugu yari yagiyeyo gukorerayo imyitozo yo kwitegura CHAN 2018 nkuko byagiye bitangazwa na bamwe mu bakorana n’ikipe y’igihugu. Tubibutse ko nyuma yo kuva muri CECAFA nta musaruro, Amavubi kuri ubu ategereje kwitegura kujya ku mwiherero mbere yo kurira indege bagana i Tunis muri Tunisia aho bazitegurira mbere yo kujya muri Maroc ahazabera imikino ya nyuma ya CHAN 2018.
Bamporiki yakomeje avuga ko niba ikipe y’igihugu ijya gukina itazatanga ibyishimo kuko bazajya bagenda bagakina , bakabira ibyuya nkundi muntu wese ukora Siporo maze birangirirere aho yagize ati:Ni ukuvuga ngo hari ibintu byinshi tuvomamo , twakomeza no kuvomamo. Tugira amahirwe umutoza w’ikirenga akagenda anabigarura. Buriya umunsi nk’Amavubi yaretse gukina akinjira mu mwuka wo guhiganwa , azatanga ibyishimo. Ariko abantu bagikina , barabira ibyuya, bakore siporo birangirire aho ngaho.”
Itegeko Nshinga riteganya ko “Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iterana nibura rimwe mu mwaka igasuzuma uko ubuzima bw’igihugu n’ubumwe bw’Abanyarwanda buhagaze. Perezida wa Repubulika atumiza kandi akayobora Inama y’Igihugu y’Umushyikirano akanagena abayitabira.”
Inama y’igihugu y’Umushyikirano iteganywa mu ngingo ya 140 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, igahuza Perezida wa Repubulika n’abahagarariye abaturage.