AmakuruImikino

Ikipe ya Zimbabwe yanze kwitabira CECAFA kubera umutekano muke uri muri Kenya.

Mu gihe irushanwa rya CECAFA Senior Challenge Cup ryenda gutangira muri Kenya, ikipe ya Zimbabwe yavuye ku bushake mu irushanwa ku mpamvu z’umutekano  muke uri muri Kenya.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kenya (ZIFA) ni ryo ryashyize iri tangazo ku rubuga rwaryo, rikaba rivuga yuko bahisemo kureka kwitabira CECAFA izabera muri Kenya mu mpera z’iki cyumweru, kubera ikibazo cy’umutekano muke uri kuvugwa muri icyo gihugu.

Ikipe ya Zimbabwe yari iri mu itsinda rya 2 kimwe na Uganda, Ethiopia, u Burundi bwo ubu bwamaze no kugera muri Kenya, ndetse na Sudani y’Epfo.

Byari biteganyijwe ko umukino wa mbere w’ikipe ya Zimbabwe uzaba ku wa mbere w’icyumweru gitaha, bahura n’ikipe ya Uganda ifite igikombe giheruka.

Umunyamabanga mukuru wa CECAFA Nicholas Musonye yabwiye radio yo muri Kenya yitwa Capital FM, ko kuba Zimbabwe yikuye mu marushanwa ntacyo bibabwiye, ko ndetse batazanayikumbura.

Nicholas yagize ati:” Ntabwo rwose tuzakumbura iyi kipe muri aya marushanwa. Sinzi ibibazo by’umutekano bavuga ko bafite aha muri Kenya, niba bafite ibibazo by’ubukene bari kutubwira, batagiye guhimba ibintu tutazi ibyo ari byo. Nibo bantu ba nyuma bagira ibibazo by’umutekano kuko bafite ibibazo birenze i bya Kenya iwabo.”

Ikipe ya Zimbabwe yaherukaga gutumirwa mu irushanwa rya CECAFA mu mwaka wa 2011 ubwo yaberaga mu gihugu cya Tanzania.

Source: Ruhagoyacu.com

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger