AmakuruImikinoUtuntu Nutundi

Ikipe ya Zimbabwe yageze muri Tuniziya ihura n’akaga nyuma yo kwinubira uburyo bakiriwe-AMAFOTO

Ikipe y’igihugu ya Zimbabwe y’umukino wa Rugby yinubiye uburyo bakiriwe muri Hoteli ubwo bari bageze muri Tuniziya maze ubuyobozi bwa Hoteli bubirukana muri hoteli barara hanze buracya.

Abantu bamenye aka kaga ikipe y’igihugu ya Zimbabwe yahuye nako ubwo amafoto y’abakinnyi, abatoza n’abari bahaherekeje yasakaye ku mbuga nkoranyambaga baryamye hasi muri gare ya busi muri Tuniziya , ikipe ya Zimbabwe yagiye muri iki gihugu  gukinirayo umukino wo gushaka itike yo gukina imikino y’igikombe cy’isi muri Rugby igomba kuba mu mpera z’iki cyumweru.

Uretse no kuba bararaye hanze, amakuru avuga ko banakerejwe ku kibuga cy’indege bashaka Viza yo kujya muri iki gihugu bahuriyemo n’akaga bakarara rwa ntambi.

Ikipe ya Zimbabwe ikigera kuri hoteli bagasanga itameze neza na serivisi zaho ari mbi, banditse ibaruwa banenga imikorere ya hoteli bari bacumbikiwemo. Ku rundi ruhanze ishyirahamwe ry’umupira wa Rugby mu Tuniziya ryanenze imyitwarire y’aba banya Zimbazwe kuko ngo bahise bajya kurara ku muhanda impande zombi zitabiganiriyeho.

Ibi bikimara kuba , impuzamashyirahamwe ry’uyu mukino muri Afurika yahise itangira iperereza ngo irebe uwaba yabigizemo uruhare ndetse inahita inabashakira indi hoteli.

Ikipe y’igihugu ya Zimbabwe iri muri Tuniziya aho igomba kuhahurira n’ibindi bihugu mu mikino yo gushaka itike yo gukina imikino y’igikombe cy’isi ya Rugby, Tuniziya niyo yakiriye iyi mikino.

Baraye hanze buracya

Twitter
WhatsApp
FbMessenger