Ikipe ya Simba itsinze Rayon Sports mu mukino wa gicuti
Mu mukino wa gicuti wahuje ikipe ya Rayon Sports na Simba yo muri Tanzania urangiye Rayon Sport itabashije kwikura imbere y’iyi kipe.
Ni umukino wahuje ikipe zombi, Simba SC yatumiye Rayon sports mu birori ngarukamwaka byiswe ‘SIMBA DAY’ bihuza abakunzi b’iyi kipe n’abakinnyi bayo bashya mu rwego rwo kwitegura umwaka mushya w’imikino.
Aho muriyi Kipe ya Simba yishimira abakinnyi barimo n’umunyarwanda Haruna Niyonzima yazanye mu minsi yashize kuyifasha gukomeza kwitwara , uyu mukinnyi yaje muriyi kipe nyuma y’imyaka 6 akinira ikipe ya Yanga Africans.
Ikipe ya Rayon ntago yabashje kwitwara neza imbere y’iyi kipe kuko itsinzwe igitego kimwe ku busa, n’igitego cyatsinzwe n’umukinnyi wa Simba witwa Muhammed Ibrahim ku munota wa 15 gusa , ubwo ba myugariro ba Rayon barangaraga.
Uyu mukino wagaragayemo imbaraga nyinshi ku ruhande rw’ikipe ya Simba kuko yagiye amahirwe imbere y’izamu rya Rayon bitewe n’ubusatirizi yari ifite butasibaga ku izamu rya Rayon buri munota kuva umukino utangiye kugeza ku munota wa 90.
Dore urutonde rw’abakinnyi 11 babanje mu kibuga :Mutuyimana Evariste, Mugabo Gabriel,Jean d’Amour Mayor, Ally Niyonzima, Irambona Eric,
Kwizera Pieerot, Mugisha Gilbert,Nsengiyumva Idrissa, Nova Bayama, Tamboura Alassane, Tidiane Kone.
Ikipe ya Rayon Sports ikaba izava mu gihugu cya Tanzania kuruyu wa gatanu.