Ikipe ya Everton igiye kongera kugaruka mu karere ka CECAFA
Ikipe ya Everton yo mu gihugu cy’Ubwongereza igiye kugaruka i Dar Es Salaam muri Tanzania nk’uko ubuyobozi bwayo bwabyemeje.
Iyi kipe yo mu mujyi wa Liverpool izaza mu mwaka wa 2019 turi hafi gutangira, gusa itariki ya nyayo izaziraho ntiratangazwa.
Byitezwe y’uko Everton izakina n’ikipe izegukana irushanwa rizaba ku ncuro ya gatatu risanzwe ritegurwa na SportPesa. Iyi Company yo gutega ku mikino y’amahirwe isanzwe itera inkunga ikipe ya Everton ndetse n’amakipe atandukanye yo mu bihugu bya Kenya na Tanzania.
Si ubwa mbere iyi kipe yambara ubururu n’umweru izaba ije mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba kuko no mu mwaka ushize yari i Dar Es Salaam aho yahuriye na Gor Mahia yo muri Kenya. Ni umukino warangiye Everton yari iyobowe na Wayne Rooney itsinze Gor Mahia 2-1. Umunyarwanda Jacques Tuyisenge ni we watsinze igitego cya K’Ogalo.
Amakipe ashobora kuzavamo izahura na Everton arimo Gor Mahia ya Jacques Tuyisenge, Bandari FC Kariobang Sharks na AFC Leopards ikinamo Bakame, Yanga Sports Club, Simba ya Kagere Meddie, Singida United cyo kimwe na Mbao City.