AmakuruImyidagaduro

Ikintu gikomeye Mani Martin yigiye mu gukorana na Sauti Sol indirimbo

Mani Martin [Maniraruta Martin] nyuma yo gukorana indirimbo n’itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya atangaza ko yagiye byinshi kuri iri tsinda rifite izina rikomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Iyi  ndirimbo ‘Mapenzi’ ya Mani Martin na Sauti Sol yanamaze kujya ahagaragara yari imaze igihe itegerejwe na benshi mubakunzi b’umuziki. Amashusho yayo yakozwe na Meddy Saleh  yafashwe muri Mutarama 2018 ari nabwo iri tsinda ryaje mu Rwanda

Mani Martin avuga ko ikintu gikomeye yigiye mu gukorana na Sauti Sol ari uburyo yabonye aba bahanzi bakoresha igihe cyabo neza, nta saha n’imwe bapfushije ubusa kandi n’ubwo ari abahanga bahozaho bakora imyitozo mu buryo bw’imiririmbire.

‘Mapenzi’  iri mu rurimi rw’Igifaransa, Icyongereza, Igiswahili n’Ikinyarwanda, amajwi yayo yakozwe n’abantu bagera kuri batatu barimo  Mastola, Pastor P ndetse na Polycarp Otieno umwe mubasore bagize iri tsinda rya Sauti Sol usanzwe ubakorera indirimbo akanabacurangira gitari..

Iyi ndirimbo yari itegerejwe cyane , Mani Martin avuga ko impamvu yatinze batahise bayishira ahagaragara ikamara igihe kinini ikaba isohotse ubu  ngo  ari uko ingengabihe ye na Sauti aricyo yahuriyjeho bagasanga ari cyo cyiza.

Sauti Sol rigizwe n’abasore bane: Aimé Baraza, Willis Chimano, Savara Mudigi na Polycarp Otieno
Amashusho yiyi ndirimbo yafatiwe mu Rwanda na Meddy Saleh
Aya mashusho yatangiye gufatwa mu ntangiriro za 2018

Iyi ndirimbo ‘Mapenzi’wayireba ukanayumva unyuze hano

Twitter
WhatsApp
FbMessenger