Ikigo NASA cyohereje icyogajuru kidasanzwe ku izuba
NASA, ikigo cya Leta zunze ubumwe za Amerika cyita ku byogajuru n’ubumenyi bw’ikirere, cyatangaje ko cyamaze kohereza icyogajuru cyacyo hafi cyane y’izuba, ahatari harigezwe hagerwa na rimwe mu mateka.
Roketi yitiriwe umuhanga Parker ari na yo yatwaye iki cyogajuru yahagurutse i Cape Canaveral muri leta ya Florida saa cyenda na 31 zo muri Amerika yerekeza ku izuba.
Mu busanzwe iki cyogajuru cyakabaye cyarahagurutse ku munsi w’ejo, gusa iki kigo kiza kwakira impuruza ku munota wa nyuma y’uko ikirere kitameze neza.
Iki cyogajuru ngo ni cyo kintu cya mbere gikozwe n’ikiremwamuntu cyihuta kurusha ibindi byose byabayeho mu mateka y’isi. Iki kandi ni na cyo cyogajuru cyitiriwe umuntu ukiriho kuko umuhanga mu bumenyi bw’ikirere Dr Eugene Parker w’imyaka 91 y’amavuko ari we wagize uruhare mu ikorwa ryacyo.
Uyu mugabo kandi ni na we wavumbuye ko ku zuba hari umuyaga, igikorwa yagezeho mu wa 1958.
Byitezwe ko amakuru iki cyogajuru kizazana azafasha mu gusobanura amwe mu mayobera amaze igihe kirekire ajyanye n’imyitwarire y’izuba.
Mu gihe cy’imyaka 7, byitezwe ko iki cyogajuru Parker kizazenguruka izuba inshuro 24 cyiga by’umwihariko ku gace gasa nk’aho ari ko gaturukaho byinshi mu bigera ku isi dutuye.
Iki cyogajuru kizaba kiri ku birometero miliyoni 6.16 uvuye ku izuba, kikazaba giciye agahigo kari gafitwe n’icyogajuru cyoherejwe mu 1976 kikagarukira kuri kilometero miliyoni 43 uvuye ku izuba.