AmakuruAmakuru ashushye

Ikigo kizajya gipima DNA cyafunguwe ku mugaragaro-Amafoto

Ku munsi w’ejo ku wa kane tariki ya 07 Kamena 2018, Minisiteri y’ubutabera yamuritse kumugaragaro inzu izajya ipimirwamo uturemangingo tw’amaraso DNA, ikazafasha mu gukemura ibibazo byo kumenya ababyeyi b’abana, ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ibindi byaha bishingiye ku muryango.

Iki kigo giherereye ku Kacyiru mu karere ka Gasabo cyamuritswe na Minisiteri y’ubutabera, kikaba cyarahise kinatangira gutanga serivisi zijyanye no gupima amaraso ku giciro kingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 270, amafaranga ajya kungana na kimwe cya kabiri cy’ayo byatwaraga mu gihe byakoresherejwe mu bihugu byo hanze nk’Ubudage.

Gukoreshereza ibi bizamini mu Rwanda byitezweho kugabanya igihe kubona ibisubizo byatwaraga, dore ko byatwaraga hagati y’amezi 2 n’atatu mu gihe byabaga byagiye gukoresherezwa mu Budage.

Byitezwe ko ibisubizo bizajya biboneka hagati y’umunsi umwe n’ibyumweru bitatu.

Iki kigo cyuzuye gitwaye angana na Miliyari 6 z’amafaranga y’u Rwanda kizajya kinatanga izindi serivisi; harimo gutanga gihamya ku madosiye, gusuzuma ibiyobyabwenge, alcohol ndetse n’amarozi mu maraso, ubusesenguzi bujyanye na finger print ku byaha bijyanye n’ikoreshwa ry’imbunda ndetse no gukora ibizamini byerekeye imfu.

Minisiteri y’ubutabera ivuga ko iki kigo ari igisubizo ku butabera bw’u Rwanda, ngo kuko kizajya gikora iperereza n’ubushinjacyaha ku byaha mu buryo bworoshye cyane kandi kigatanga ibimenyetso by’ukuri.

Mu muhango wo gufungura iki kigo, Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye yavuze ko iki kigo kizajya gitanga serivisi zisanzwe ziboneka mu bihugu byateye imbere byo hanze y’umugabane wa Afurika, anavuga ko ari umunsi udasanzwe ku Rwanda.

Ati” Iyi ni Laboratoire nk’izindi zose wasanga ahandi ku isi. Abanyarwanda nibayitegeho byinshi kandi ndizera y’uko izatanga servisi zishimishije.”

Komiseri wa Polisi wungirije D.r Francois Sinayobye uyobora iki kigo, yavuze ko iki kigo ari ingenzi cyane mu guhashya ibyaha bikomeye, nk’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ngo kuko abantu bazaba bazi neza ko gitanga ibimenyetso simusiga.

Ni mu gihe umushinjacyaha mukuru J. Bosco Mutangana we asanga kizagabanya igihe ibirego byamaraga mu nkiko kubera kubura ibimenyetso.

Uyu muyobozi asanga iki kigo kizanihutisha iperereza n’ubushinjacyaha ku byaha.

Iki kigo kizaba gikora nk’icyigenga kandi kizaba gifite imiyoborere yacyo ikigenga, kikazaba gifite ubushobozi bwo kugurisha serivisi ku bigo bitandukanye n’abanyu ku giti cyabo.

Byitezwe y’uko kizanagura amarembo kigatanga serivisi no ku banyamahanga.

Ikigo kizajya gipima amaraso giherereye ku Kacyiru.
Laboratoire zizajya zipimirwamo amaraso.
Minister Busingye atemberezwa ibice bigize iki kigo.
Minisitiri Johnson Busingye afungura iki kigo ku mugaragaro.
Inzego zitandukanye nka RNP, RDF na RCS zifite uburenganzira kuri iki kigo.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger