Ikoranabuhanga

Ikigo cy’ikoranabuhanga cya Microsoft kigiye gushyira hanze Windows nshya( Reba uko izaba igaragara)

Ikigo cy’ikoranabuhanga cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kizwi nka Microsoft kigiye gushyira hanze porogaramu y’ibanze ya mudasobwa (Operating System) nshya,nyuma y’imyaka igera kuri 7 kidashyira hanze indi.

Microsoft yaherukaga gushyira hanze,Windows 10’ muri 2015, gusa uko imyaka yagiye ishira yagiye ikorerwa amavugurura. Windows 10 yagiye ku isoko ikurikira ’Windows 8.1’.

Amakuru y’uko Microsoft yaba igiye gushyira hanze ubwoko bushya bwa ’operating system’ yatangiye gucicikana ubwo yatangiraga gutanga impapuro z’ubutumire ku bitangazamakuru ivuga ko kuwa 24 Kamena 2021 ifite umuhango ukomeye izamurikiramo porogaramu nshya.

Icyatumye abantu barushaho gukeka ko Microsoft kuri iyi tariki aribwo izashyira hanze iyi Operating System shya ni uko ubu butumire bwaje nyuma y’icyumweru kimwe Umuyobozi Mukuru wayo, Satya Nadella, avuze ko amaze igihe agerageraza ubwoko bushya bwa Windows.

Amakuru dukesha The Verge avuga ko iyi Windows nshya izaba itandukanye na Windows 10 ndetse n’izindi zose zari zisanzwe ku isoko, uhereye k’uko igaragaza ibintu.

Zimwe mu mpinduka zizayigaragaramo n’uko icons zizaba zigaragara mu buryo butandukanye kandi igihe ufunguye nka ’folder’ impande zayo zizajya ziba ziburungushuye aho kugira dogere 90 nk’uko byari bisanzwe.

Ubu bwoko bushya bwa Operating System buzajya ku isoko busanga ubundi Microsoft yagiye ishyira hanze mu bihe bitandukanye burimo Windows 8, Windows 7 na Windows Vista. Kugeza ubu ntiharatangazwa uko iyi Windows izaba yitwa gusa hari amakuru avuga ko izitwa ’Windows 11’.

Uku niko izaba igaragara muri machine

Twitter
WhatsApp
FbMessenger