Ikiganiro ‘Urukiko ‘ kigiye kugaruka mu isura nshya kuri radio nshya
Nyuma y’ibiganiro byari bimaze ukwezi kose , abanyamakuru bazanye ikiganiro cy’urukiko rw’imikino bashakishwaga n’amaradiyo anyuranye, birangiye bemeranyije na radio nshya mu mujyi wa Kigali.
Abanyamakuru Sam Karenzi, Taifa Bruno na Horaho Axel bamenyekanye cyane mu kiganiro cy’imikino ‘Urukiko’ bari mu muryango usohoka kuri Radio 10 berekeza kuri Fine FM aho bivugwa bagomba no gutwara izina ryacyo.
Icyakora nubwo aba batatu biyemeje kujya kuri Fine FM, hari amakuru avuga ko Kazungu Claver we atajyanye na bo kuko we azaguma kuri Radio10.
Uwatanze aya makuru utigeze ushaka ko imyirondoro ye itangazwa yatangaje ko taliki ya 10 Nzeri 2021 aribwo aba banyamakuru basinye aya masezerano uretse Taifa Bruno wajyanye n’ikipe ya APR FC hanze y’u Rwanda utarabashije kugera kuri Fine FM.
Kuri Kazungu Clever hari amakuru avuga ko nubwo atasinye gusa nawe biri muri gahunda ikiganiro kizajya gutangira yaramaze gusinya amasezerano, bagatangira n’ubundi ari itsinda ry’abanyamakuru Bane nkuko batangiye kuri Radio10.
Amakuru yagiye mubitangazamakuru bitandukanye avuga ko aba banyamakuru bamaze kumvikana n’ubuyobozi bwa Fine FM, ku buryo bagomba gutangira ibiganiro bitarenze tariki 1 Ukwakira 2021.
Ikiganiro ‘Urukiko’ cyatangiye mu mpera za Kamena 2020 kiza gukorwamo impinduka guhera tariki 1 Nyakanga 2021.
Amakuru akura aba bagabo kuri Radio10, yakunze kuvugwa mu minsi ishize ubwo ikiganiro cyabo cyari mu bikunzwe cyane cyakomwaga mu nkokora ndetse bakanatatanywa.
Icyo gihe, Sam Karenzi yagizwe Umuyobozi wa Radio10, Taifa Bruno ashyirwa mu kiganiro 10 Zone gica kuri Radio 10 mu gihe Horaho Axel we wari uherutse no gukora ubukwe yanze guhindurirwa ikiganiro ahitamo gusezera kuri iyi radiyo.