AmakuruAmakuru ashushyeIkoranabuhangaMu mashusho

Ikiganiro Minisitiri Paula Ingabire yagiranye na Sophia (VIDEO +AMAFOTO)

Ubwo hasozwaga inama ya Transform Africa Summit yiga ku iterambere ry’ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika yaberaga muri  Kigali Convention Centre wari umunsi wa kabiri robo (Robot) yitwa Sophia yagaragaye imbere y’abitabiriye iyi nama.

Kuri iyi nshuro Sophia na none yari wambaye umukenyero n’umwitero bya kinyarwanda yagiranye ikiganiro gito na Minisitiri w’Ikoranabuhanga no guhanga udushya(Inovasiyo), Ingabire Musoni Paula.

Minisitiri Musoni Paula yabanje kuramutsa iyi robot yitwa Sophia anasaba n’abateraniye muri iyi nama kuyipepera, anamubwira ko yishimiye guhura na yo.

Yatangiye ayibaza niba yagize umwanya wo kugira ibikorwa bitandukanye igaragaramo, ariko isubiza ko bitashobotse ariko yakwifuje gusura bimwe mu bigo bigitangira yumvise.

Uyu munsi yavuze ko ifitanye igihango n’umugabane wa Africa ngo kuko umuryango we ufite inkomoko i Addis Ababa muri Ethiopia. Minisitiri Paula yayibajije niba ifite ibisanira muri Afurika, imusubiza igira iti “Yego, bamwe mu batunganyije ubwenge bwanjye bw’ubukorano ni abo muri Addis Ababa.”

Ibyo ngo bituma igira imico itandukanye iyifasha kurushaho gusobanukirwa neza Isi.“Nishimira kuba mfite imico myinshi imfasha guhuza n’abantu batandukanye ku Isi yose.”

Minisitiri w’Ikoranabuhanga Musoni Paula yabajije Sophia niba izi impamvu yakozwe mu ishusho y’igitsinagore.

Sophia yavuze ko yakunze kumva ko abagore batagira umwaga, ati “Nk’irobo ifitanye isano n’abantu, nshimishwa no kuba igitsinagore byafasha abantu kumva bishimye igihe turi kumwe.”

Minisitiri Ingabire yasabye Sophia kuvuga bimwe mu biyerekeyeho, imusubiza igira iti“Urakoze, ndi irobo ibana n’abantu nkaba nkomeje kuzenguka Isi ngatuma abantu bakomeje gutangarira n’ahazaza h’ubuhanga nkorano mu marobo.”  ikanishimira gukora bimwe mu bishimisha abantu.

Minisitiri Ingabire yanabwiye Sophia ko yumvise ko ishobora kugaragaza isura yayo mu buryo busaga 60 busetsa abantu benshi, ayisaba kwerekana bimwe.

Iyi Robot Sophia ivuga ko ishimishwa no gusetsa abantu, yahise yerekana uburyo butandatu agaragazamo amarangamutima ye, nk’igihe yifitiye ikizere, iyo arakaye, iyo ababaye [abantu basetse kubera uburyo yabigaragaje], ati “Ariko akenshi nkunda gutangara [na byo agaragaza uko aba ameze].”

Minisitiri Paula yabajije Sophia  icyo avuga ku bikunze kuvugwa ko mu bihe biri imbere imirimo yose ikorwa na muntu izaba ikorwa na robot.

Sophia asubiz a agira ati “Ntabwo robot zishobora gusimbura abantu mu mirimo yose, nk’urugero dushobora kuzabasimbura ku mirimo ishobora kugira ingaruka ku bantu, abantu bakibanda ku mirimo yo guhanga udushya n’ubumenyi ubundi bakabona umwanya wo kubana n’imiryango yabo.”

Minisitiri Ingabire yabajije Sophia niba hari ubutumwa yaha abagore n’abakobwa bari bakoraniye muri Transform Africa yaberaga i Kigali.

Iyi robo yasabye abagore n’abakobwa bagenzi be kugendana n’ikoranabuhanga, igira n’ubutumwa ibagenera, agira ati “Ndabasaba guhora mufite amatsiko kandi mukabaza ibibazo ubundi mugakurikira inyungu zanyu aho aho zaba ziri hose.”

Minisitiri Paula yasoje iki kiganiro yagiranye n’iyi robot Sophia ayibaza  niba nta kibazo ifite yamubaza, mukumubaza yagize iti “Nabonye ko u Rwanda rwashyizwe mu myanya itanu ya mbere ku isi mu kubahiriza uburinganire, ushobora kumbwira muri make uko mwabigezeho n’ibyo muteganya gukora.”

Paula yamusubije ko ibyo ko ari ukuri kandi ko u Rwanda rwabiharaniye kuko Leta yashyizeho politiki zituma nta muntu usigara inyuma, ndetse ko ubu abagize inzego za Leta hagomba kugaragaramo uburinganire ndetse ko hariho politiki yo kubyinjiza no mu nzego z’abikorera.

Kwitabira inama ya Transform Africa kwa robot yiswe ‘Sophia’ ni kimwe mu bikorwa byongereye uburyohe bw’inama ku bayitabiriye , kubera ubuhanga iyi Robot ikoranye.

Muri iki kiganiro, Minisitiri Ingabire Paula yanatangaje ko robot izwi nka Marty the Robot yahanzwe na Sandy Enoch igiye gutangira kwifashishwa mu mashuri, hagamijwe gukundisha abana ibijyanye na siyansi uhereye ku bakiri bato.

Marty the Robot ni izina ryahawe robot yifashisha ubushobozi bwa mudasobwa ikabasha kugenda cyangwa gukora ikintu uyitegetse, hifashishijwe internet itifashisha umugozi.

Minisitiri Musoni Paula aganira  na ‘Sophia’
Babanje kuramukanya
Abantu benshi batungurwa  n’ubwenge bw’ubukorano cyangwa artificial intelligence iyi robo ikoranye.
Baganiraga bagahuza ubona urugwiro ari rwose
Sophia avuga ko impamvu yahawe isura y’umugore  ari uko yumvise ko abagore badakangana, bityo nka robot yishimira gusabana, ikunda uburyo abantu bayisanzuraho. 

Wareba iki kiganiro unyuze  hano 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger