AmakuruUbukungu

Ikibazo cy’umuceri waburiwe isoko mu kibaya cya Bugarama kizakemuka ryari?

Si ubwa mbere abahinzi b’umuceri bo mu karere ka Rusizi bahinga mu kibaya cya Bugarama batabaza bavuga ko benda kwicwa n’inzara kubera kubura ubagurira umuceri wabi bejeje.

Nyuma yo kweza toni zigera mu 7000 zaje zisanga izindi zisaga 1000 zikiri mu bubiko kubera kubura isoko, Abahinzi b’umuceri mu kibaya cya Bugarama barataka igihombo gikomeye ndetse banavuga ko umuceri wabo watangiye kwangirika.

ko umuceri watangiye kwangirikira mu bubiko bwa za koperative no ku bwanikiro, bagasaba inzego z’ubuyobozi kubafasha uwo muceri ukabonerwa isoko.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Huhamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

Mu kwezi kwa Gashyantare nabwo iki kibazo cyari gihari, gusa ubuyobozi bwabijeje ko mu minsi mike baraba babonye ubagurira uwo muceri gusa ubu turi mu kwezi kwa Munani nabwo umuyobozi w’akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem abwira aba bahinzi ko vuba aha umuceri bejeje uzaba wabonye isoko.
Mu Murenge wa Gikundamvura amazu y’ubuhunikiro aruzuye ndetse byabaye ngombwa ko imwe mu mifuka y’umuceri urundwa hanze y’ubuhunikiro aho bamwe bavuga ko umuceri umwe watangiye no kwangirika.

bamwe bemeza ko nyuma yo kubura isoko ku musaruro wari weze hagati y’ukwezi kwa 12 k’umwaka ushize n’ukwa kabiri kwa 2021, byabaye ngombwa ko bisunga amabanki ngo babashe kongera guhinga. Nyamara ubu icyizere cyo kubona ubwishyu kirimo kuyoyoka kuko ibyo bejeje nabyo biheze mu bubiko bwa za Koperative.

Ubuyobozi bubivugaho iki?

Ubuyobozi mu Karere ka Rusizi buvuga ko hamaze kuboneka inganda zigera ku munani ziyemeje gutwara umusaruro w’umuceri wose abahinzi bo mu Bugarama bejeje, aho umuyobozi w’aka karere, Kayumba Ephrem yizeye ko na koperative zitaragurirwa zizabona abakiriya vuba.

Imibare itangwa n’inzego z’ubuyobozi mu karere ka Rusizi igaragaza ko muri iki gihembwe cy’ihinga, abahinzi b’umuceri bo mu kibaya cya Bugarama bari bejeje toni zisaga 7,000 z’umuceri. Uwo wose akarere ka kavuga ko inganda zasinye amasezerano yo kuzawutwara.

Mu gihembwe gishize, abahinzi bo mu kibaya cya Bugarama bavuga ko nabwo hari inganda zigera kuri eshanu zari zabijeje gutwara umusaruro wabo wose, ariko biza kurangira zibabwiye ko nazo nta soko zirimo kubonera uwo zatunganyije mbere.
Ibi byatumye umuceri weze muri iyi mpeshyi usanga hari hafi toni zigera ku 1,000 zikiri mu buhunikiro bw’amakoperative zabuze abaguzi.

Ubuhinzi bw’umuceri mu kibaya cya Bugarama bukorwa ahanini n’abahinzi bo mu mirenge igikikije ya Bugarama, Muganza, Gikundamvura, Gitambi na Nyakabuye.

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger