Ikibazo cy’umubyigano ukabije muri gare ya Nyabugogo cyabonewe igisubizo
Mugihe hashize igihe kinini abenderera umujyi wa Kigali binubira umubyigano ukabije uba muri gare ya Nyabugogo ,kuri ubu ubuyobozi bw’uyu mugi bugiye gufata igisubizo kirambye kuri iki kibazo.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko burimo gutegura kubaka gare nshya mu gihe kitarenze imyaka ibiri, mu rwego rwo kugabanya ubucucike n’imirongo minini muri Gare ya Nyabugogo.
Mu gukemura icyo kibazo, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwaremezo, Dr Mpabwanamaguru Merard, yabwiye ag ko hagiye kubakwa izindi gare ebyiri ziyunganira.
Imwe izubakwa i Gahanga muri Kicukiro, indi yubakwe i Rusororo muri Gasabo. Ni ukuvuga ko buri karere mu tugize Umujyi wa Kigali kazaba kagize gare yako kuko Nyabugogo iri muri Nyarugenge.
Dr Mpabwanamaguru yavuze ko Gare ya Gahanga izubakwa kuri hegitare 40,4 itware hafi miliyari eshatu z’amafaraanga y’u Rwanda, mu gihe iya Rusororo izubakwa kuri hegitari 115,4 igatwara miliyari eshanu.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Dr Mpabwanamaguru yagize ati: “Nk’uko bigaragara mu gishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali, mu myaka ibiri iri imbere tuzaba dufite Gare ebyiri nshya mu gukemura ikibazo cy’ubucucike buhoraho muri Gare ya Nyabugogo.”
Akomeza agira ati: “Igihe izi gare nshya zizaba zuzuye, abacuruzi bazabonamo ibyumba by’ubucuruzi byo gukoreramo bityo hazaboneka amahirwe y’akazi ku bantu bamwe na bamwe.”
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo itangaza ko uretse izo gare zigiye kubakwa muri Kicukiro na Gasabo, hari n’izindi ziteganyijwe kubakwa mu turere duhana imbibi n’Umujyi wa Kigali.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Amb. Claver Gatete, ubwo aheruka kwitaba Inteko Ishinga Amategeko, yatangaje ko hari gahunda yo kongeraho Gare ya Kamonyi izajya yakira imodoka ziturutse mu Ntara y’Amajyepfo, hakaza indi izubakwa i Kabuga yakira bisi zituruka mu Burasirazuba, n’indi izubakwa i Shyorongi yakira imodoka zivuye mu Majyaruguru n’Iburengerazuba.
Amasosiyete atwara abagenzi ndetse n’abashoferi by’umwihariko bishimira iyi ntambwe Leta y’u Rwanda yateye yo kubaka gare nshya kuko bizoroshya serivisi zo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange.
Ku ruhande rw’abagenzi na bo, babona gare nshya nk’igisubizo kuri benshi kuko hari ubwo abatuye mu Nkengero z’Umujyi wa Kigali hari abafataga urugendo rurerure bajya gutega imodoka muri Gare ya Nyabugogo igihe babaga berekeje mu bindi bice by’Igihugu.
Abahanga mu bijanye n’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu banemeza ko gare zose nizimara kuzura bizafungurira amahirwe abashoramari yo kuba bakongera bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ndetse uru rwego rukaba rushobora no kuzunguka abashoramari bashya.
Iyo amashuri atangiye cyangwa afunze, iyo ibihe by’iminsi mikuru byageze cyangwa hashyizweho ingamba nshya zo kwirinda COVID-19, Gare ya Nyabugogo igaragaramo umubyigano ndetse bamwe bakabura imodoka zibatwara.