Ikibazo cy’inzige gikomeje guteza inkeke mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba
Inzige zimaze igihe zibasira ibihingwa mu burasirazuba bw’Afurika ubu zimaze kugera no muri Sudani y’Epfo, nkuko bitangazwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa (FAO).
Abaturage ba Sudani y’Epfo babarirwa muri za miliyoni basanzwe bugarijwe n’inzara, mu gihe iki gihugu gikomeje kugorwa no kuva mu bihe by’intambara cyanyuzemo.
FAO yaburiye ko hashobora kubaho ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa muri aka karere k’Afurika y’uburasirazuba niba nta gikozwe ngo ikibazo cy’inzige gishakirwe umuti.
Mike Pompeo, umunyamabanga wa leta y’Amerika uri mu rugendo muri Afurika, yasezeranyije ko igihugu cye kizatanga inkunga ya miliyoni 8 z’amadolari yo gufasha mu rugamba rwo guhashya izo nzige.
Pompeo yemeye iyo nkunga ku munsi w’ejo ku wa kabiri mu biganiro na Abiy Ahmed, Minisitiri w’intebe wa Ethiopia, igihugu – cyo kimwe na Somalia, Kenya na Uganda – cyugarijwe n’ibitero by’inzige.
Icyo gitero cy’inzige ni cyo kibi cyane kibayeho muri Kenya mu myaka 70 ishize ndetse ni nacyo kibi cyane kibasiye Somalia na Ethiopia mu myaka 25 ishize.
Ibikorwa byo guhashya izo nzige kugeza ubu nta musaruro byari byatanga.
Uburyo bwo gutera umuti wica inzige uterewe mu kirere nibwo butanga umusaruro cyane ariko ibihugu byo mu karere ntabwo bifite ibikoresho bya ngombwa byo kubikora.
Ubu noneho hari ubwoba bwuko izo nzige – zisanzwe zibarirwa muri za miliyari amagana – zizarushaho kwiyongera.
FAO ivuga ko hafi inzige 2,000 zikuze zinjiye muri Sudani y’Epfo zinyuze mu karere ka Magwi ko mu majyepfo ya Uganda.
Hafi 60% y’abaturage ba Sudani y’Epfo bugarijwe n’ikibazo cyo kutihaza mu biribwa – kandi kwangirika kw’ibihingwa kubera inzige bishobora gutuma habaho kugabanuka mu ndyo n’imirire y’abana, nkuko umuryango uharanira uburenganzira bw’abana Save the Children ubivuga.
Hatari n’izi nzige, Save the Children iteganya ko abana barenga miliyoni 1.3 bafite munsi y’imyaka itanu bazagira ikibazo cy’imirire mibi ikabije muri uyu mwaka.
FAO ivuga ko inzige, buri munsi zirya ibingana n’uburemere bwazo, ziri kororoka vuba cyane kuburyo umubare wazo ushobora kwikuba inshuro 500 bitarenze mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka.
Mu cyumweru gishize, FAO yasabye amahanga inkunga ya miliyoni hafi 76 z’amadolari y’Amerika yo gufasha mu bikorwa byo gutera umuti mu bice byugarijwe n’inzige.
Byibazwa ko izo nzige zakwirakwiriye zivuye mu gihugu cya Yemen mu mezi atatu ashize.