Amakuru ashushyeUbukungu

Ikibazo cy’ibishyimbo giteje inkeke abaturage

Abaturage batuye mu bice bitandukanye by’igihugu bari kwibaza uburyo barabaho batarya ibishyimbo mu gihe igiciro cyabyo gikomeje gutumbagira kandi nyamara bavuga ko ibishyimbo ari ingirakamaro ku mafunguro bafata buri munsi.

Kugeza ubu, igiciro cy’ibishyimbo kiri kuzamuka bidasanzwe ku isoko ugereranyije n’imyaka ishize, ubu mu bice bitandukanye bari kugura ibishyimbo ku mafaranga ari hejuru ya 750 ku kiro  mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse hari na ho byageze ku Frw 1000.

Mu Rwanda ni gake wasanga abaturage barya ifunguro ritariho ibishyimbo, ubu abaturage baribaza uko barabaho batarya ibishyimbo mu gihe igiciro cyabyo gikomeje gutumbagira, abenshi bakaba bavuga ko bishobora kuba biri guterwa n’uko hari imipaka ihuza u Rwanda n’ibihugu by’abaturanyi nka Uganda itagikora neza ngo yorohereze ibyinjira n’ibisohoka.

Umunyamakuru wa Teradignews yanyarukiye mu karere ka Burera kureba uko ibiciro ku isoko ry’ibiribwa bihagaze, ikiro cy’ibishyimbo yasanze kigeze ku  mafaranga 750 , ibintu abatuye aka karere bavuga ko ari ubwa mbere bibayeho.

Abaturage batuye mu murenge wa Cyanika, Akarere ka Burera ho mu ntara y’Amajyaruguru bavuga ko kuba igiciro cy’ibishyimbo kiri kuzamuka bibateje ikibazo kuko bari bamenyereye kubirya muri buri funguro bafataga.

Bavuga ko basanga impamvu igiciro cy’ibishyimbo cyazamutse ndetse bakaba bahamya ko nta gihindutse gishobora no kurenga amafaranga 1000 ahanini byaratewe n’uko umupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda utagikora neza (Bavuga ko ufunze) biturutse ku mubano w’ ibihugu byombi utifashe neza.

Kugeza ubu kuri uyu mupaka, ntabwo abaturage bemerewe kwambutsa imyaka bayivana muri Uganda cyane ko bavuga ko igihe babaga batareza imyaka bahinze baryaga ibivuye muri Uganda birimo ibirayi, ibishyimbo, amasaka , ibigori n’ibindi , ariko ubu ntibikiboneka ndetse ibi bikaba ari yo ntandaro y’izamuka ry’ibiciro.

Bamwe mu baturage babwiye umunyamakuru wa Teradignews ko iyo ufatanywe imyaka ugerageza kuyinjiza mu Rwanda ufatwa ugafungwa ndetse n’imyaka bakayikwaka, kuko uba wayicishije mu nzira zitemewe cyane ko nta wayicisha ku mupaka mu buryo bwemewe ngo bamwemerere.

Iki kibazo ntabwo kiri mu karere ka Burera gusa kuko n’abatuye Nyabihu na Rubavu babwiye Teradignews ko igiciro cy’imyaka by’umwihariko ibishyimbo kiri gutumbagira ku buryo buteye ubwoba. Nabo bari kugura ibishyimbo ku mafaranga ari hejuru ya 750.

Mu maresitora ibishyimbo byabaye imari ikomeye

Ubusanzwe mu maresitora agira uburyo bwo kwiyarurira (Self Service), wasangaga umukozi wa resitora ahagaze ahari inyama kugira ngo uwarura atarura nyinshi kuko zihenda, gusa ubu hamwe na hamwe uri gusanga hari undi uhagaze ahari ibishyimbo kuko na byo byahenze.

Bivuze ko ingano y’ibyo umukunzi wabyo yaryaga agiye muri resitora igomba guhinduka kuko hari na ho ikiro cy’ibishyimbo kiri kugura amafaranga 1000 cyane nko mu mujyi.

Ibishyimbo bikungahaye kuri poroteyine ifasha kubaka umubiri ndetse byifitemo intungamubiri zo mu bwoko bwa (Fiber) zifasha igifu kugogora ibindi biryo tuba twariye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger