AmakuruImyidagaduro

Ikibazo cya Wasafi na Rich Mavoko cyananiye Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abahanzi muri Tanzania

Umuhanzi wa Bongo Fleva Rick Mavoko yahuye na nyiri Wasafi Records , Diamond Platnumz , bahujwe n’urwego rw’lgihugu rushinzwe abahanzi muri Tanzania BASATA(Baraza la Sanaa Taifa) rugerageza gukemura ibibazo byabo.

Ku munsi wejo hashize , taliki ya 23 Kanama 2018 nibwo Diamond ubwe n’abajyanama be mu muziki bagiye guhura na Rich Mavoko, gusa byarangiye uyu muhanzi Rich Mavoko ananiwe kumvikana na Wasafi  ahubwo ahitamo kuva muri ibyo biganiro avuga ko nibongera kumugarura bazamwishyura.

Rich Mavoko umaze imyaka ibiri asinye amasezerano muri Wasafi Record , aherutse kwerura atangaza ko agiye kuva muri iyi nzu yamufashaga mu bijyanye na muzika ariko amasezerano yari afitemo yamubereye imbogamizi ari nabyo byatumye uyu muhanzi ahitamo kujyana ikirengo cye mu rwego rw’Igihugu rushinzwe abahanzi muri Tanzania ruzwi nka BASATA rukamurenganura akabona kuva muri Wasafi.

Kuri uyu munsi nibwo Diamond n’abamufasha mu bya muzika Hamis Taletale ‘Babu Tale’ na Sallam Sharraf bitabye uru rwego gusa byaje kurangira impande zombi zinaniwe kumvikana kuko uyu Rich Mavoko yahise abasiga aho arigendera ikibazo kidakemutse.

Rich Mavoko aherutse kuvuga ko muri Wasafi yari ameze nk’insina ngufi ndetse akaba nta jambo yagiraga  n’ibikorwa bye bikaba byari bisigaye bigenda gake. Ikindi yijujutiye ni ukuba ibyo yifuzaga bitarakorwaga ahubwo hagashyirwa imbere inyungu za Wasafi.

Rich Mavoko yari umwe mu bafashwa na Wasafi barimo Lava Lava, Rayvanny, Mboso, Harmonize na Queen Darleen.

Diamond Platnumz nyiri Wasafi na Rich Mavoko batagicana uwaka

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger