AmakuruPolitiki

Ikibazo cya Meya wa Rulindo na Gitifu gikomeje kuba akasamutwe

Ikibazo kiri hagati ya Meya wa Rulindo Mukanyirigira Judith na Ndagijimana wari Gitifu w’Umurenge kimaze iminsi cyiganje mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Byatewe ahanini no kuba umuyobozi w’akarere yarirukanye mu kazi Ndagijimana ariko undi agaragaza ko yarenganyijwe ndetse aranarenganurwa ubuyobozi bw’akarere busabwa kumusubiza mu kazi.

Ibyo byaje no gukorwa Ndagijimana asubizwa mu kazi ariko ahindurirwa inshingano noneho agirwa Umujyanana wa Meya w’Akarere ka Rulindo aho gusubira kuyobora umurenge.

Ibaruwa imusubiza mu kazi muri izo nshingano nshya yayihawe ku itariki 4 Ugushyingo 2024 ariko nyuma y’iminsi ibiri aza kwandikirwa indi na Meya abereye umujyanama amusaba ibisobanuro.

Iyo baruwa IGIKANEWS dufitiye kopi yandikiwe Ndagijimana ku itariki 7 Ugushyingo 2024 ifite umutwe ugira uti “Gusaba ibisobanuro mu nyandiko ku makosa y’imyitwarire akuvugwaho igihe wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo”.

Meya Mukanyirigira atangira iyo baruwa agaragaza ko ayanditse ashingiye ku ngingo z’amategako harimo irigenga akarere ndetse n’ingingo yo muri sitati rusange igenga abakozi ba Leta.

Igika kigaragaza ibisabirwa ibisobanuro kigira iti “Ndagusaba ibisobanuro ku ikosa ryo gukoresha nabi ububasha wahawe ugategeka umukozi witwa Uwimana Françoise, umukozi ushinzwe irangamimerere na notariya mu Murenge wa Mbogo guhindura amazina ya Musengayezu Sankara akitwa Usenga Thomas Sankara nta cyo ushingiyeho ubitewe gusa n’umubano wihariye wari ufitanye n’uwasabye serivisi ari we Usenga Thomas Sankara”.

Igika gukurikiraho cyaka Ndagijimana ibisobanuro kandi ku kuba yarakoresheje umwanya w’umurimo mu nyungu ze bwite agamije kunoza umubano wihariye yari afitanye na Usenga Thomas Sankara yashinjwe na Meya guhindurira amazina adakurikije ibiteganywa n’amategeko.

Ibaruwa isoza igira iti “Urasabwa gutanga ibisobanuro mu nyandiko kuri ayo makosa mu gihe kitarenze iminsi itanu uhereye igihe uboneye iyi baruwa”.

Ibaruwa kandi bigaragarara ko ibirimo byamenyeshejwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, uw’Abakozi ba Leta n’Umurimo, abanyamabanga nshingwabikorwa harimo uwa Kamisiyo y’Abakozi ba Leta n’Umurimo n’uw’Akarere ka Rulindo, Guverineri w’Amajyaruguru, Perezida wa Njyanama ya Rulindo ndetse na ba visi meya bombi b’ako karere.

Ayo makosa Meya Mukanyirigira yasabagaho ibisobanuro yari yahawe umurongo na Komisiyo y’Abakozi ba Leta n’umurimo mu ibaruwa ya mbere kuri icyo kibazo yamwandikiye, aho yamusabaga gusubiza umukozi mu kazi, nyuma y’uko bigaragaye ko iryo kosa ryo guhindurira umuntu amazina mu buryo butari bwo atari we warikoze, nk’uko byemejwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Indangamuntu ku itariki ya 6 Ugushyingo 2023.

Ibyo ariko Meya Mukanyirigira asa n’utarabikozwaga kuko ku itariki 22 Ukwakira 2024, yandikiye ibaruwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Abakozi ba Leta n’Umurimo asaba ko bakongera gusesengura neza mu bushishozi bagaha agaciro impamvu zashingiweho kugira ngo Ndagijimana ahabwe igihano cyo kwirukanwa.

Iby’iki kibazo byaje kugera no muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, aho ku itariki 30 Ukwakira 2024 Dr. Mugenzi Patrice uyobora iyo minisiteri yavuze ko icyo kibazo bari kugishakira umuti kandi ko abantu badakwiye kugifata nka byacitse.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger