Ijoro ryo kuzirikana Yanga no kumuha icyubahiro ryitabiriwe n’ibyamnare bikomeye(Amafoto)
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 21 Kanama 2022, ibyamamare bitandukanye byahuriye mu rugo kwa Nkusi Thomas wamamaye mu gasobanuye nka Yanga, mu muhango wo kumuzirikana no kumuha icyubahiro.
Kuva mu ijoro ryo kuri uyu wa 20 Kanama 2022, kwa Yanga mu rugo hatangijwe ikiriyo cyo kumuha icyubahiro no kumwibuka mu gihe hagitegerejwe ko umubiri we ugezwa mu Rwanda agashyingurwa mu cyubahiro.
Muri iri joro hari hateguwe gutanga ubuhamya ku buzima bwa Nyakwigendera, gusabira roho ya nyakwigendera ndetse no kwizihiza ubuzima bwe binyuze mu kureba imwe muri filime yasobanuye cyane ko ariwo mwuga wamugize icyamamare.
Muri iri joro byavuzwe ko hari gushakwa ibyangombwa bizamufasha kugera mu Rwanda cyane ko yaguye muri Afurika y’Epfo. Bishoboka ko bitarenze ku wa Mbere tariki 22 Kanama 2022 umubiri we uzaba wagejejwe mu Rwanda.
Ikindi cyavugiwe muri uyu mugoroba, ni uko muri Afurika y’Epfo hari gutegurwa umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Yanga mbere y’uko umubiri we ugezwa mu Rwanda.
Mu butumwa bwatanzwe muri iri joro, buri wese wahawe ijambo yagaragaje ibyishimo yatewe no kuba Yanga yitabye Imana yarakiriye agakiza.
Ijoro ryo kuzirikana urugendo rwa Yanga ryitabiriwe n’ibyamamare binyuranye birimo; The Ben, Israel Mbonyi, Mico The Best, Riderman, Bahavu Jeannette uzwi muri sinema n’umugabo we Fleury, Rocky Kimomo n’abandi benshi.
Nkusi Thomas cyangwa Yanga witabye Imana ku wa 17 Kanama 2022, afite imyaka 42. Ni umwe mu bakundishije Abanyarwanda sinema kubera gusobanura filime mpuzamahanga, agarurira benshi ibyishimo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Inkuru yabanje
INKURU y’INSHAMUGONGO: Yanga wamenyekanye mu Gasobanuye nawe yitabye Imana