AmakuruPolitiki

Ijambo Nta myaka 100 Nta modoka y’1500 ryagaragajwe nk’intwaro kabutindi irikurimbura urubyiruko

Kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Kamena 2023, mu ntara y’Amajyaruguru habereye inama nyunguranabitekerezo ku ihangwa ry’umurimo yahuje ubuyobozi bw’iyi ntara na Minisiteri y’abakozi n’umurimo.

Ni inama yari ifite insanganyamatsiko igira iti:” Guteza imbere ubumenyi bukenewe ku Isoko ry’umurimo n’umurimo unoze nk’inkingi y’ahazaza heza”.

Harebwe cyane ku ruhande rw’i cyakorwa kugira ngo hagabanyuke umubare w’urubyiruko ruri mu bushomeri, hagamijwe guhanga imirimo, guteza imbere imyuga no gukangurira urubyiruko kwirinda gukoresha nabi bike rufite bitewe na mwe mu magambo y’ikigare arunyura mu matwi.

Urubyiruko rwakanguriwe gukoresha neza amahirwe rufite rwirinda gusesagura no kumva ko amafaranga rufite ari hasi ntaho yarugeza aho kuyabika neza ngo bayahuzahuze azabyare umusaruro ufatika.

Bamwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye iyi nama rwaganiriye na Teradignews.rw rwagaragaje ko ibyigiwe muri iyi nama ari ingirakamaro kandi ko bitezeho ko birabafasha guhindura imyumvire ya bamwe na bamwe muri bagenzi babo barangiza kwiga bakicara mu rugo bumva ko bazakora akazi bazahabwa na Leta gusa.

Mugisha Ndahimana Serge Yagize ati’:” Muri iyi nama baratugaragariza neza uburyo tudakwiye gukoresha nabi amahirwe yacu n’uburyo dukwiye kuba ab’imbere mu guharanira gutangiza imirimo mushya iduha amafaranga netse tugaha bagenzi bacu akazi, ibyigiwemo ku ihangwa ry’umurimo no kwagura imishinga mito dufite biradufasha kwivugurura no kuvugurura bagenzi bacu kuko hari abacyumva ko uwize ari ihame ko aba agomba gutegereza Leta akaba ariyo imuha akazi ari nayo ntandaro y’ubushomeri dukomeza kubona hanze aha bugenda bwiyongera”.

“Buri mwaka hari abasohoka mu mashuri bayasoje, nibaza bagategereza ntaho tuzaba turi kugana, ariko baje bagakoresha ubumenyi bavanye mu mashuri bakabubyaza ikindi gikorwa, twatera imbere Kandi n’igihugu cyacu cyarushaho gutera imbere”.

Ijambo nta myaka 100 , Ntamodoka y’1500 yatunzwe agatoki mu myumvire y’ikigare ifite uruhare runini mu kurimbura iterambere ry’urubyiruko rw’u Rwanda rw’ejo hazaza, gukorera mu bwihebe no gusesagura bumva ko atazagwira”.

Uhagarariye PSF ku rwego rw’intara y’Amajyaruguru Mukahirwa Donatha avuga ko iyi nama nyunguranabitekerezo yaziye igihe Kandi ko intego zayo zirasiga impinduka nziza.

Ati’:” Iyi nama nyunguranabitekerezo yaziye igihe ,duhangayikishijwe cyane n’urubyiruko rwacu rutabona imirimo nk’uko bikwiye ariko iyi nama tumaze kuyikora hari ibigomba gukorwa bigafasha urubyiruko kwiteza imbere,guhanga umurimo kuko by’umwihariko biragaragara ko hari abakoresha ubushobozi bwabo mu buryo bubi bikabadindiza, hari abagendera mu kigare bumva ko ayo bafite Wenda ngo 1500 agura Mitsingi gusa iyi n’imyumvire mibi kuko gutera imbere urebye ni gake gake uko uhuza duke ufite niko tugwira”.

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille yagaragaje ko hari ibikomeje gukorwa muri iyi ntara bifasha urubyiruko kuva mu bushomeri.

Ati’:” Navuga n’ubwo wenda igipimo Kiri hasi, hari ibyakozwe bitandukanye mu gufasha urubyiruko rwacu guhanga umurimo, navuga ko hari Santere zitandukanye mu turere urubyiruko rugenda rukimenyereza umurimo navuga kandi ko hari n’ubufatanye bw’uturere n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye gushaka amahirwe ahari yatanga umurimo tukayamenyesha urubyiruko tukareba ko rwagenda rubona akandi Kandi igikorwa kirakomeje”.

“Iyi nama igiye kudufasha kunoza neza Ibyo twari dusanzwe dukora ,ibikorwa n’imikorere y’abafatanyabikorwa bacu, mu guhanga imirimo ku rubyiruko rwacu ndavuga ababyeyi inzego z’ibanze, abikirera, amadini n’amatorero, TVET ku buryo duhuza imbaraga muri kwagushakisha amahirwe ahari akabyazwa umusaruro”.

Umuyobozi mukuru ushinzwe umurimo muri Minisiteri y’abakozi n’umurimo Mwambari Faustin yumva ko iyi nama ifite inyungu ikomeye mu kurandura umuzi w’ubushomeri mu rubyiruko Kandi ko ari pfundo ryiza ryo kurukangurira gukoresha amahirwe yarwo no gutekereza byisumhuyrho ibyaruteza imbere.

Ati’:” urabyumva ko dufite ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko mu nama nk’iyibhashyirwaho imbaraga n’ingamba zitandukanye mugukemura iki kibazo n’ubwo hakiri imbogamizi urubyiruko rugaragaza ko rugihura nazo, mu rwego rero rwo kugira ngo tubashe kugera ku cyerekezo cyo kwihutisha ihangwa ry’umurimo Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo yatekereje ko ari byiza kumanuka ku rwego rw’intara, uturere, inzego z’ibanze amashuri kugira ngo habeho ibiganiro bigamije kureba ngo niki twakora kirenze ibirimo gukorwa kugira ngo tubashe kubona amahirwe menshi ku rubyiruko, n’iki cyakorwa kugira ngo amashuri Ibyo yihisha afatanye n’abakoresha n’izindi nzego zitandukanye”.

Iyi nama yitabiriwe n’inzego bwite za Leta zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo(MIFOTRA), Minisiteri y’urubyiruko, abikorera(PSF), amadini n’amatorero ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye hafatwa ingamba ku kurandura ubushomeri mu rubyiruko,kongera imirimo ihangwa no gukangurira urubyiruko gukoresha neza amahirwe ayariyo yose rufite.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger