Ibyo wamenya kuri Ellen DeGeneres wakiriwe na Perezida Paul Kagame
Ku wa Gatandatu tariki ya 26 Gicurasi 2018 nibwo Ellen DeGeneres n’umugore we Portia de Rossi bageze mu Rwanda aho bari baje kureba aho bazatangiza umushinga wo kubaka ikigo kizajya gifasha mu bikorwa byo kubungabunga Ingagi muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga hanyuma baje kwakirwa na Perezida Paul Kagame ku wa 29 Gicurasi 2018.
Ellen Degeneres ni umunyamerikakazi akaba umunyarwenya, umukinnyi n’umuyobozi wa film, umwanditsi, umukozi wa televiziyo afiteho ikiganiro cye “The Ellen DeGeneres Show” yavukiye i Metairie muri leta ya Louisiana, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu 2003 nibw yatangije ikiganiro cye “The Ellen DeGeneres Show”, gikunzwe nabenshi ku Isi kikaba kigaragaramo ibyamamare ndetse n’abandi bantu bakomeye ku Isi.
Mu 1997 nibwo uyu Ellen yatangaje ko aryamana n’abo bahuje ibitsina (Lesbian) biza kugera ubwo mu mwaka wa 2008 ashakana n’umukinnyikazi wa film, Portia de Rossi bari bamaze igihe kinini bakundana.
Uyu Ellen DeGeneres ni umwanditsi mwiza w’ibitabo kuri ubu amaze kwandika ibitabo bine akaba yara giye yegukana ibihembo byinshi nka Emmy Awards, Bivugwa ko yaba afite umutungo ubarirwa muri miliyoni 380 z’amadolari.
Mu mwaka wa 2016 Ellen yashimiwe na Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’ Amerika, ndetse aza no guhabwa umudali uzwi nka “Presidential Medal of Freedom”, uza ku rwego rwo hejuru mu midali cyangwa mashimwe ahabwa abasivili.
Buri mushyitsi wese cyangwa ba mukerarugendo basuye u Rwanda siko bakirwa na Perezida wa Repubulika icyamamare muri Amerika n’ahandi Ellen DeGeneres n’umugore we ubwo bari mu Rwanda babonye umwanya wo guhura na Perezida Kagame bagirana ibiganiro byanitabiriwe n’ umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, (RDB), Claire Akamanzi.
U Rwanda nk’igihugu gikataje mu bikorwa by’ubukerarugendo binarwiijiriza menshi, iki gihugu cyakiririye neza icyifuzo cya Ellen DeGenerers ushaka gutera ikirenge mu cya Dian Fossey abanyarwanda bahimbye Nyiramacibiri , ku bushake afite bwo kubaka ikigo cyitwa Ellen DeGeneres Campus of the Dian Fossey Gorilla Fund mu birunga Ku mpano yahawe n’uwo bashakanye, Portia de Rossi ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 60 y’amavuko muri Mutarama 2018 .
Ellen DeGeneres avuga ko akiri umwana yakundaga kureba Dian Fossey (Nyiramacibiri) kuri National Geographic Chanel, bituma akura amufata nk’intwari kandi nawe akunda inyamaswa. Ellen DeGeneres Campus of the Dian Fossey Gorilla Fund agiye kubakwa mu birunga ngo izamuhuza n’intwari ye Dian Fossey nk’uko umukunzi we Portia De Rossi yabivuze ubwo yamuhaga iyi mpano. Mu buryo iyo nyubako iteye, hazaba hari igice cya laboratwari, amashuri, ibyumba by’inama, ahazajya habera imurikabikorwa n’amacumbi y’abashakashatsi n’abanyeshuri.
Abashoramari babiri Ashton Kutcher na mugenzi we Guy Oseary bafite ishoramari mu kigo cy’ikoranabuhanga Ripple, bahaye DeGeneres impano ya miliyoni 4$ nk’impano igomba kujya muri Ellen DeGeneres Wildlife Fund. Ikigo Ellen agiye kubaka mu Rwanda ngo kizagirira akamaro ubukerarugendo, uburezi ndetse n’ubushakashatsi ku ngagi hagamijwe kuzibungabunga si ibyo gusa kizanatanga n’imirimo n’ubumenyi ku banyarwanda nk’uko ikiriho ubu cya The Dian Fossey Gorilla Fund Internation kibigenza.