Ihuriro mpuzamahanga ry’inkingo(GAVI) rigiye kugura inkingo miliyoni 110 zo gutanga muri gahunda ya COVAX
Muri iki gihe isi ikomeje guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, ibihugu bitandukanye bikomeje kugenda bikora inkingo ndetse binakingira abaturage babyo, ni muri urwo rwego Ihuriro Mpuzamahanga ry’Inkingo (GAVI) ryatangaje ko ryagiranye amasezerano n’ibigo bibiri byo mu Bushinwa bikora inkingo za COVID-19 kugirango babashe kugura nabyo inkingo zo gutanga muri gahunda ya COVAX.
Nkuko ibinyamakuru bitandukanye ku mugabane w’iburayi ndetse n’Amerika byabyanditse, Iri huriro mpuzamahanga ry’inkingo ryamaze gusaba ibigo byo mu gihugu cy’Ubushinwa bisanzwe bikora inkingo ko bagmba kubagurisha inkingo zisaga miliyoni 110 ariko zishobora kuziyongera ziakgera kuri miliyoni 550 mu gice cya mbere cy’umwaka utaha.
Ibigo byo mu Bushinwa byagiranye amasezerano n’Ihururo Mpuzamahanga ry’inkingo(GAVI), ni ikigo kitwa Sinopharm gikora urukingo rwiswe “BBIBP-CorV” ndetse n’ikigo cyitwa Sinovac gikora urukingo rwitwa “Coro naVac”. Izi nkingo zose nizimara kuboneka zikaba zizahabwa ibihugu muri gahunda mpuzamahanga ifasha ibihugu kubona inkingo ibyiswe COVAX Facility.
Ihuriro mpuzamahanga ry’inkingo ryatangaje ko ryamaze kugirana amasezerano n’ikigo cya Sinopharm ko inkingo miliyoni 60 zigomba kuzaboneka hagati y’ukwezi kwa Nyakanga ndetse n’Ukwakira muri uyu mwaka wa 2021, naho inkingo zizagurwa mu kigo cya Sinovac zikaba zizaboneka hagati y’ukwezi kwa Nyakanga na Nzeri 2021.
Biteganywa ko izo nkingo zishobora kuziyingeraho izindi nkingo zirenga miliyoni 60 mu gihembwe cya kane cy’uyu mwaka wa 2021 ndetse n’izindi nkingo zisaga miliyoni 50 mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka utaha wa 2022.
Dr Seth Berkley,Umuyobozi mukuru wa GAVI, yatangaje ko yishimiye amasezerano ikigo ayobora cyagiranye n’ibigo bikora inkingo bya Sinopharm ndetse na Sinovac, azatuma haboneka inkingo nyinshi zizakwirakwizwa binyuze muri gahunda ya COVAX ndetse ngo inkingo zikaba zihita gutangira kugezwa mu bihugu bitandukanye.
Ubusanzwe izi nkingo zo mu Bushinwa zikora neza nubwo ari ku gipimo cyo hasi ugereranyije n’iza Pfizer cyangwa Moderna. Icyiza cyazo ni uko zibikwa muri firigo zisanzwe, mu bukonje buri hagati ya dogere Celcius 2-8.
Mu igerageza ryakorewe muri Brazil byagaragaye ko Sinovac irinda abayihawe kugaragaza ibimenyetso bya COVID-19 ku gipimo cya 51%, ariko ikarinda umuntu kuremba 100%. Ni mu gihe urukingo rwa Sinopharm ruri kuri 79% haba mu kurinda umuntu kugaragaza ibimenyetso cyangwa kuremba.
Binyuze muri COVAX harimo gukwirakwizwa inkingo z’amoko 11 arimo AstraZeneca/Oxford, Clover, Johnson & Johnson, Moderna, Novavax, Pfizer-BioNTech, Sanofi/GSK, SII-Covishield, SII-Covovax, Sinopharm na Sinovac.
COVAX ikaba yariyemeje kuzatanga byibura inkingo zisaga miliyari 2 mbere y’uko umwaka wa 2022 urangira.
Yanditswe na Hirwa Junior