AmakuruPolitiki

Ihuriro AFC ririmo na M23 ryashyizeho umuhuzabikorwa mushya

Nyuma y’imyanzuro y’ibyavuye mu matora muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragaje Felix Tshisekedi nk’umukandida wanikiye abandi mu buryo bw’intera nini, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bakomeje kongera imbaraga mu bikorwa byabo byo kurwanya ubu butegetsi.

Kubwo kuba ubu butegetsi buriho bushinjwa ubwicanyi ku baturage no gutuma abandi bata ibyabo bagahunga, ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC), ritavuga rumwe na bwo ryashyizeho Corneille Nangaa wigeze kuyobora komisiyo y’amatora muri Congo (CENI), nk’umuhuzabikorwa wa ryo.

Iri ni ihuriro rishya ryashingiwe I Nairobi muri Kenya mu minsi ishize, ririmo imitwe ya politiki n’iya gisirikare irwanya ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi irimo na M23.

Itangazo ryasohowe na M23, riravuga ko uyu mutwe wemeye kwiyunga kuri AFC kuko bizabafasha gukomeza impinduramatwara yo kuvanaho ubutegetsi bemeza ko ari ubw’ibibazo n’ubwicanyi bwa Felix Tshisekedi, bwica abaturage babwo bugahatira abandi benshi guhitamo kujya mu buhungiro cyangwa kubaho nk’abasabirizi.

Batangaje ko ku bijyane n’Ubuhuzabikorwa bahisemo bwana Corneille Nangaa ,kuko babonye ari umuntu witeguye gusiga byose akitangira kubohoza igihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger