AmakuruImyidagaduro

Ihere ijisho uburanga bwa Maria Luisa Varela wo muri Philipine wegukanye ikamba rya Miss Planet International

Maria Luisa Varela uturuka muuri Philipine ni we wegukanye ikamba rya Miss Planet International ryatanzwe ku wa 29 Mutarama 2023 mu gihe Umunyarwandakazi wari kuryitabira we yaje kuryikuramo.

Ubusanzwe iri rushanwa ryagombaga kubera i Kampala ku wa 19 Ugushyingo 2022, ryaje kwimurirwa muri Cambodia bitewe n’uko abaritegura basanzwe bafite imirimo yo kuritegurira muri Uganda babigenzemo gake.

Kuryimura byatumye rinongererwa igihe bityo irushanwa ryagombaga kuba mu Ugushyingo 2022 ryimurirwa muri Mutarama 2023.

Kwimura iri rushanwa ndetse n’aho ryari kubera hari abo byagoye barimo n’Umunyarwandakazi Uwimbabazi Cynthia ukoresha amazina ya Cycy Beauty ku mbuga nkoranyambaga utarabashije kwerekeza muri Cambodia. Yari yahawe uburenganzira bwo kuryitabira ahagarariye u Rwanda.
Uwimbabazi azwi cyane mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi zirimo ‘KK 509 St’ ya Andy Bumuntu, iya Meddy yitwa ‘We Don’t Care’ na Antansiyo ya Platini.

Uretse Umunya- Philippines wegukanye ikamba, igisonga cya mbere muri iri rushanwa yabaye Jemima Ruth Mandemwa waturutse muri Zimbabwe, igisonga cya kabiri aba Ono Aya wo mu Buyapani.

Igisonga cya gatatu yabaye Tiffany Ha wo muri Vietnam, igisonga cya kane aba Katarina Juselius uturuka muri Finland, Igisonga cya gatanu yabaye Alina Safronova wo muri Latvia naho igisonga cya gatandatu aba Srey Leak Pok wo muri Cambodia

Twitter
WhatsApp
FbMessenger