Ihere ijisho inzu Mayweather yaguze akayabo ka miliyoni 10 z’amadolari y’Amerika (+AMAFOTO)
Floyd Mayweather icyamamare mu mukino w’iteramakofe yashyize hanze amafoto erekana inzu ye yaguze mu mujyi wa Las Vegas, inzu ifite akayabo ka miliyoni 10 z’amadolari y’Amerika.
Iyi nzu ya Mayweather irimo ibyumba 11 byo kuraramo,ubwogero 14 ikaba ifite nubundi bwogero bwo hanze 2(swimming pools /pisine ) ndetse n’icyumba kinini cy’imyitoza (GYM), ikindi iyi nyubako ifite ni icyumba kirimo inzoga cyafatwa nk’akabari azaba afite iwe murugo.
Kubera ubwinshi bw’imodoka Mayweather afite iyi nzu ifite Parking ijyamo amamodoka 20 yubatswe munsi yiyo nzu.
Floyd Mayweather w’imyaka 41 aherutse gusezera ku mukino w’iteramakofe umwaka ushize nyuma yo gustinda MacGreggor umukino wari ihenze cyane , gusa biravugwa ko azagaruka muri uyu mukino agakina imikino ibiri izamuhuza na Conor McGregor – Khabib Nurmagomedov.
Muri uyu mwaka ikinyamakuru Farbes Magazine giherutse kumushyira ku mwanya wa mbere ku rutonde rwabakinnyi binjije amafaranga menshi kurusha abandi ku Isi.
Abakinnyi bakomeje kwinjiza agatubutse kurusha abandi ku Isi muri uyu mwaka 2018
50 Cent yikomye Mayweather waguze isaha ya zahabu ihenze ku Isi
Rambo arashaka kongera guhuza Mayweather na Manny Pacquiao