Ihenze kubi!! Indirimbo ya Diamond Platnumz na Bruce Melodie yatangiye kurikoroza itarasohoka(Amafoto)
Tariki ya 6 Mata 2025 yabaye idasanzwe mu rugendo rw’umuziki wa Bruce Melodie kuko yakabije inzozi zo kwemeranya na Diamond Platnumz gukorana indirimbo. Ni igihangano cyunga mu nzozi ze zo kuba umuhanzi mpuzamahanga, ucira abandi inzira, kandi ugaragaza impinduka mu mibereho no mu mikorere.
Mu bihe bitandukanye Bruce Melodie yumvikanye avuga ko Diamond ari umwe mu bahanzi yifuza gukorana nabo. Iyi ndirimbo igiye kuba iya Gatatu Diamond akoranye n’umuhanzi w’i Kigali- The Ben bafitanye indirimbo ebyiri, n’aho Mico The Best bafitanye indirimbo imwe.
Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Kenny Mugarura, Umuyobozi wa Sosiyete ya 1:55 AM Ltd, yahamije ko umushinga w’indirimbo ya Bruce Melodie na Diamond uzajya ku isoko mu mpeshyi y’uyu mwaka, kuko ibyibanze byamaze gukorwa, ariko ntibaremeza itariki igomba kuzashyirirwa ku mbuga zicuruza umuziki.
Yasobanuye ko Diamond ari umwe mu bahanzi bifuzaga gukorana nawe, kandi ko ibiganiro byagenze neza. Kenny yavuze ko Kivumbi King yari kumwe na Diamond na Bruce Melodie ‘kubera ko ari umwe mu banditsi b’iyi ndirimbo twifashishije’.
Kenny yavuze ariko ko hari n’abandi banditsi babiri bitabaje mu kwandika iyi ndirimbo. Anavuga ko mu ikorwa ry’iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi (Audio) bifashishije Producer usanzwe ukorana na Patoranking.
Uyu muyobozi yasobanuye kandi ko mu bantu bakoze kuri iyi ndirimbo harimo umunya-Nigeria Brown Joel wamamaye mu ndirimbo ’Ogechi’ ya Davido yasubiyemo. Ati “Ni umwe mu banditse kuri iyi ndirimbo, ariko ashobora no kuzaririmbamo, gusa hari amasezerano atarashyiraho umukono’.
Kuva ku wa 6 Mata 2025, hasakara amashusho agaragaza Bruce Melodie ari kumwe na Diamond, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuze ko hatanzwe Miliyoni 55 Frw kugirango iyi ndirimbo ikorwe, ariko Kenny Mugarura yabwiye InyaRwanda, ko aya mafaranga yavuzwe ’ari munsi y’ayo twatanze’. Ati “Ntabwo ageraho.”
Brown Joel wifuza kuririmba muri iyi ndirimbo asanzwe ari inshuti y’abahanzi, ndetse yagiye akora ibihangano byanyuze benshi mu bihe bitandukanye, kandi anagira uruhare mu kwandikira indirimbo.
Uretse kuba Bruce Melodie azaririmba muri iyi ndirimbo, yanatanze ibitekerezo bijyanye n’iyandikwa, ndetse n’uburyo igomba kuzaba ikozemo. Ndetse, Bruce Melodie yitwaje Producer City Boy wo muri Ghana mu ikorwa ry’iyi ndirimbo mu buryo bwa ‘Audio’.
Diamond ntasanzwe mu bijyanye no gukorana indirimbo
Diamond Platnumz, umuhanzi ukomeye wo muri Tanzaniya, asaba amafaranga menshi cyane iyo mugiye gukorana indirimbo, bitewe n’ubwamamare bwe n’ingaruka afite ku isoko ry’umuziki.
Diamond asaba amafaranga agera kuri miliyoni 120 z’amashilingi ya Tanzania (Tsh), bingana na hafi $52,000 USD. Ibi byatangajwe n’umuhanzi Baba Levo, werekanye ko gukorana na Diamond bisaba ubushobozi bukomeye.
Hari aho byavuzwe ko Diamond asaba amafaranga atandukanye bitewe n’ubwoko bw’igikorwa. Urugero, hari aho byavuzwe ko asaba miliyoni 5.2 z’amashilingi ya Tanzania (Tsh) ku ndirimbo y’amajwi (audio) n’amafaranga menshi ku ndirimbo y’amashusho (Video) .
Ibintu Bishingirwaho mu Gukorana na Diamond
Ubwamamare n’ingaruka ku isoko: Diamond ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba, kandi gukorana na we bishobora gufasha umuhanzi kubona izina no kugera ku isoko mpuzamahanga.
Ubushobozi bw’umuhanzi: Hari aho byavuzwe ko Diamond ashobora gukorana n’umuhanzi nta mafaranga amusabye, cyane cyane iyo hari inyungu zifatika ku mpande zombi. Urugero, umuhanzi Spice Diana yavuze ko atigeze yishyura kugira ngo akorane na Diamond, kuko byari inyungu ku mpande zombi.
Amasezerano yihariye: Diamond ashobora kugira ibisabwa byihariye bijyanye n’uburyo indirimbo izamamazwa, uburyo izatunganywa, n’uburyo izasohoka. Ibi byose bishobora kugira ingaruka ku giciro no ku buryo bw’imikoranire.
Ni muntu iki Brown Joel wifuza kuririmba muri iyi ndirimbo nawe?
Brown Joel ni umuhanzi ukomoka muri Nigeria, uzamuka cyane mu njyana ya Afrobeats. Yamamaye cyane mu ndirimbo “Ogechi (Remix)” yakoranye na Davido, BoyPee na Hyce, ikaba yarasohotse mu 2024. Iyi ndirimbo yatumye amenyekana ku rwego mpuzamahanga, ikaba iri mu ndirimbo ze zikunzwe cyane.
Brown Joel yashyize hanze indirimbo zitandukanye mu 2025, harimo: “Lose My Mind” (yasohotse mu buryo butandukanye, harimo na “A Colors Show” n’uburyo bwihuse “Sped Up”), “More Money”, “Many Men”, “Synergy” EP, irimo indirimbo nka “Another Day”, “Que Sera”, na “Hypnotize”
Umuziki wa Brown Joel ugaragaramo imvugo yoroshye, amagambo y’urukundo, n’amajwi atuje, bikaba byamuhesheje igikundiro mu bakunzi ba Afrobeats. Indirimbo ye “Peace” yasohotse mu 2023, ikaba yarakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki.
Diamond yakiriye Bruce Melodie nyuma y’ibiganiro byagejeje ku kwemeranya gukorana indirimbo igomba gusohoka mu mpeshyi ya 2025- Ubanza ibumoso ni Coach Gael, umunyemari washoye imari mu ikipe ya UGB, Kigali Universe na 1:55 AM
Byahishuwe ko umuraperi Kivumbi King ari mu banditsi b’iyi ndirimbo izasohokana n’amashusho yayo [Ubanza iburyo]
Iyi ndirimbo yatanzweho amafaranga asatira gato Miliyoni 55 Frw mu ikorwa ryayo.
Mu Ukuboza 2024, Bruce Melodie yabwiye itangazamakuru ko ashaka kuba umuhanzi Mpuzamahanga, kandi yakunze kugaragaza ko Diamond ari umwe mu bo ashaka gukorana nabo
Brown Joel uri mu bakomeye muri Nigeria yitabajwe mu banditsi b’iyi ndirimbo, ariko amaze iminsi anasaba ko yaririmbamo, indirimbo ikumvikanamo amajwi y’abantu batatu