AmakuruPolitiki

IGP Dan Munyuza yasabye abapolisi bagiye mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo kubaha abaturage baho

Abapolisi b’u Rwanda 240 nibo barimo kwitegura kujya gusimbura bagenzi babo nabo 240 bari bamaze umwaka mu butumwa bw ‘umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo mu mujyi wa Malakal.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Ugushyingo umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yahuye n’aba bapolisi abaha impanuro zizabafasha mu butumwa bazaba barimo. Mu mpanuro yabahaye yabasabye kuzakora akazi neza bahesha ishema igihugu cyabo bazaba bahagarariye.

Yabasabye kuzakoresha neza amahugurwa bamaze iminsi bahabwa abategura kujya mu butumwa bw’amahoro, bityo ababwira ko yizeye ko ayo masomo azabafasha gukomeza gukora kinyamwuga nk’uko bisanzwe.

Yagize ati:  “Mwarahuguwe bihagije ubu icyo tubatezeho ni ugusohoza inshingano muhawe mukazakora akazi kanyu kinyamwuga, mukarangwa n’ikinyabupfura, gukorera hamwe no kubaha abayobozi banyu nk’uko bisanzwe ari indangaciro ya Polisi y’u Rwanda.”

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yakomeje ababwira ko kimwe mu bizabafasha gukora neza akazi bagiyemo ari ukubaha abaturage bagiye gukorera ndetse no kwigira ku bandi bapolisi bazaba bahuriye yo.

Ati: “Kimwe mu bizabafasha gukora akazi kanyu neza ni ukubaha abaturage mugiye gukorera mukubaha n’umuco wabo. Ntimuzibagirwe ko kwiga ari uguhozaho, muzigire ku bunararibonye bw’abandi ba polisi muzakorana.”

Iri tsinda ry’abapolisi 240 ni icyiciro cya Gatanu kigiye muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo, riyobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Fabien Musinguzi akaba agiye gusimbura Assistant Commissioner of Police Paul Gatambira  nawe  uyoboye itsinda ry’abapolisi 240.

Kugeza ubu u Rwanda rufite abapolisi 1055 mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu bya Central Africa, Sudani, Sudani y’ Epfo no mu gace ka Abiyeyi. U Rwanda kandi rukaba ruza ku mwanya wa kabiri mu bihugu bifite abapolisi benshi mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger