AmakuruImyidagaduro

Igor Mabano yagize icyo avuga ku bukwe bwe n’umuhindekazi

Inkuru z’urukundo ku muhanzi Igor Mabano biragoranye ku zimwumvaho kukop nibi ni bishya kubera ko uyu muhanzi nta hantu nahamwe yigeze avugwa mu rukundo n’umukobwa uwo ari we wese cyangwa ngo amutangaze ubwe ku mbuga nkoranyambaga z’iwe zitandukanye.

Kubabikurikira byahafi si ubwa mbere abahanzi bivuzwe ko bagiye gukora ubukwe cyangwa se bari murukundo n’umuntu runaka nyuma bikaza kugaragara ko byari ukuri nyamara bo batarashatse ko bijya ahagaragara ngo berure bikaza kugaragara nyuma.

Kuri ubu hari amakuru yaramukiy mubitangazamakuru bitandukanye avuga ko uyu musore yaba yakoze amaze igihe yambitse impeta umukobwa ufite inkomoka mu buhine.

Benshi baracyibaza ibya Igor Mabano gusa  ukuri kwa nyirubwite, ni uko we yabihakanye avuga “ko atari byo ariko bibaye ari n’ukuri byaba ari byiza ariko atari ukuri” cyane ko “igihe nikigera azabitangaza” ndetse anavuga ko abo bantu ataba azi aho bakuye amakuru nk’ayo “atari ukuri”.

Amakuru yagiye hanze avuga ko Mabano yaba yaramwambitse impeta uyu mukunzi we mu kwezi gushize amusaba ko yamubera umugore by’iteka ndetse umukobwa akaba yarahise abyemera atazuyaje cyane ko ngo bari bamaze igihe bakundana n’ubwo urukundo rw’aba bombi barugize ibanga rikomeye.

Kuri ubu hari amakuru avuga ko uyu musore yamaze no gufata irembo , hasigaye gusezerana mu murenge nabwo bikaba mu minsi ya vuba aha, nubwo ibi byose yakomeje kubihakana cyane.

Yagize ati: “Ayo makuru ntabwo ariyo rwose umusa, aribyo urumva naba ntarabitangaza? Kandi nimugira rwose muzabimenya ariko abo bantu babahaye amakuru ntabwo aribyo kabisa kandi n’ubwo byaba byo byaba ari byiza ariko ntabwo aribyo.’’

Iyi nkuru y’ubukwe bwa Igor Mabano bivuga ko yaba yasezeranye n’umukobwa ufite inkomoko mu buhinde turacyayikurikirana turagenda tubagezeho uko bihagaze.

 

 

Igor Mabano yahakanye ibikomeje kuvugwa ko yakoze ubukwe n’umukobwa ufite inkomoko mu Buhinde
Twitter
WhatsApp
FbMessenger