AmakuruAmakuru ashushyeUmucoUtuntu Nutundi

Igitsina gabo cyaje ku isonga mu gukora ibyaha byo guhoza ku nkeke hagati y’abo bashakanye

Ishami rishinzwe gukurikirana ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri NPPA Ryagaragaje ko abantu b’igitsina gabo ari bo bakomeje kuba ku isonga mu gukora ibyaha birebana no guhoza ku nkeke hagati y’abashyingiranye nk’uko imibare y’umwaka wa 2017/2018.

Umuyobozi  w’Ishami rishinzwe gukurikirana ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV) muri NPPA Muhongerwa Agnes, avuga ko mu mwaka wa 2017/2018 abagabo ari bo bihariye umubare munini mu byaha byo guhoza ku nkeke abo bashakanye nk’uko imibare ibigaragaza.

Muhongerwa agira ati: “Nk’uko amadosiye arebana n’icyo cyaha yagiye yakirwa abyerekana, amadosiye yose hamwe yasomwe ni 640, ay’abagore baregwagamo mu cyaha cyo guhoza ku nkeke abo bashyingiranywe ni 28, naho muri ayo madosiye yavuzwe abagabo baregwaga muri icyo cyaha bo bakaba 665, bose hamwe bakaba 693.”

Muhongerwa atangaza ko muri ayo madosiye yasomwe ku bijyanye n’icyaha cyo guhozanya ku nkeke hagati y’abashyingiranywe, ubushinjacyaha bwabashije gutsindamo agera kuri 619 ku rundi ruhande nabwo butsindwamo amadosiye 21 gusa.

Usibye icyaha cyo guhozanya ku nkeke hagati y’abashakanye kandi raporo yatanzwe n’umuyobozi w’iryo shami rishinzwe ihohoterwa rishingiye ku gitsina inagaragaza ko muri uwo mwaka 2017/18 abagabo banakomeje kuza mu bwinshi mu bindi byaha birimo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse no gusambanya abana.

Muhongerwa agira ati: “Gusambanya abana ku ngufu (2017/18), mu madosiye 1480 yasomwe, abagore bari bakirezwe ni 41 mu gihe abagabo bari 1546. Hanyuma mu gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato, abagore barezwe bari 1 mu gihe abagabo barezwe bari 206, bose hamwe baba 207.”

Mu guhuza iyo mibare ku byaha byose uko ari 3 byagarutsweho, Muhongerwa avuga ko muri iyo myaka 2 abagore barezwe ari 70, abagabo bakaba 2 417, bose hamwe baba 2487 mu madosiye yose hamwe yasomwe 2293.

Muhongerwa avuga ko hari amadosiye ajya atinda ari nayo mpamvu asabira amahugurwa rimwe na rimwe abo bireba, bityo agasanga kugira ngo iperereza kuri GBV rigende neza abakoze ibyaha bakwiye kujya babihanirwa, rikagenda neza ababikorewe barenganurwa, kandi ubutabera bukagera k’uwo bugomba kugeraho uwo ari we wese.

Muhongerwa Agnes, ukuriye ishami rishinzwe ihohoterwa muri NPPA
Twitter
WhatsApp
FbMessenger