AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduroMu mashusho

Igitekerezo: Charly na Nina ku isonga mu bahanzi nyarwanda bari gukora cyane.

Charlotte Rulinda  (Charly) na mugenzi we Fatuma Muhoza (Nina) ni abakobwa babiri bazwiho ubuhanga mu miririmbire, hakwiyongera ho ubwiza bw’amajwi yabo atarimo amakaraza, ibintu bikaba mahwi.

Aba bakobwa bari basanzwe bafashaga abahanzi mu bitaramo bya live mu irushanwa rya Primus Guma Guma, baje kugira igitekerezo cyo kwihuriza hamwe, maze mu ntangiriro z’umwaka wa 2014 bubaka itsinda ndetse baryita amazina yabo “Charly&Nina”

Kwinjira muri muzika kwabo bavuga ko ahanini byaturutse ku kuba bari basanzwe baririmba ariko iz’abandi, maze bagira igitekerezo cyo kwiririmbira indirimbo zabo bwite, aho kuririmba iz’abandi. Kuba ari abakobwa ndetse mu muziki wo mu Rwanda hakiri umubare muto w’abakobwa, biri mu byabongereye igikundiro n’amahirwe.

Mu myaka itatu gusa bamaze bakora, Charly na nina bageze ku rwego ruhanitse kuko umuziki wabo uri kugenda ukundwa ku rwego rw’akarere ka Afurika y’Uburasirazuba ndetse no hakurya y’inyanja, aho bamaze kwitabira ubutumire mu bitaramo bitari bike. Ntiwatinya no kuvuga ko hari abo banikiye bitavugwa kandi barabasanze mu muziki bakunzwe

Si ibi gusa kuko iri tsinda rya Charly na Nina, rimaze gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye mu karere, harimo nka Big Furious, Ykee Benda, Geosteady n’abandi. Mu Rwanda naho bakoranye n’abahanzi benshi  mu bo bafashaga mbere yuko bashinga itsinda.

Ikindi cyerekana ko itsinda rya Charly na Nina riyoboye ayandi, ni imyiteguro y’igitaramo cyo kumurika Album yabo bise IMBARAGA, aho abahanzi bakomeye batandukanye bamaze kwemera ko bazakitabira nta kabuza, harimo n’abazaturuka mu bihugu by’abaturanyi basanzwe bafite amazina akomeye. Ibi bikora bake mu bahanzi batangiye mbere y’aba bakobwa.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger