AmakuruImyidagaduroUmuco

Igitaramo ndangamuco cyateguwe na Minispoc cyasize abenshi bamwenyura (Amafoto)

 

Ingeri zitandukanye z’abatuye Umujyi wa Kigali baraye basusurukijwe n’igitaramo ndangamuco cyateguwe na Minisiteri y’Umuco na Siporo ifatanyije n’Umujyi wa Kigali, mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda bose kwishimira iminsi mikuru.

Ni igitaramo cyabereye ahazwi nka Car Free Zone.

Muri iki gitaramo, abahanzi batandukanye, amatorero ndetse n’abana batorejwe muri gahunda y’Intore mu Biruhuko basusurukije abatari bake bari bakitabiriye. Iki gitaramo cyatangijwe n’umwiyereko w’abana batojwe muri gahunda y’Intore mu Biruhuko basize akanyamuneza ku maso y’abantu kubera imyiyereko ishimangira ko batojwe neza bakoze.

Amatorero asanzwe akomeye arimo iry’igihugu”Urukerereza” n’iry’Umujyi wa Kigali “Indatirwabahizi” na yo yasusurukije abitabiriye iki gitaramo mu ndirimbo za gakondo zitandukanye, mbere y’uko abahanzi barimo Intore Masamba, Muyango, Jules Sentore na Christopher baha abantu agashinguracumu.

Minisitiri wa Siporo n’Umuco Nyirasafari Esperance wari umushyitsi mukuru muri iki gitaramo, yashimiye abacyitabiriye anabizeza ko igitaramo nk’iki kizajya kiba kenshi mu mwaka kugira ngo abanyarwanda bakomeze kwishimira umuco wabo.

Nyirasafari kandi Yashimiye ababyeyi bohereje abana babo muri gahunda y’Intore mu biruhuko anabizeza ko Minisiteri ya Siporo n’umuco izakomeza kubakurikirana mu rwego rwo kuzamura impano bifitemo.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger