Igitaramo cy’urwango ku munsi wo kwibuka: Agashinyaguro ku nzirakarengane
Tariki ya 7 Mata ni umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda, aho Abanyarwanda n’inshuti zabo bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu munsi wagenewe kwibuka no guha icyubahiro inzirakarengane, gusubiza agatima impembero no guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Icyakora, muri uyu mwaka wa 2025, hateganyijwe igitaramo cy’abahanzi bazwiho gukwirakwiza amagambo y’urwango ahitwa Bercy,Paris muri Accord Arena, ibintu byafashwe nk’agasuzuguro gakomeye ku barokotse Jenoside no ku rugamba rwo guca burundu ivangura.
Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe inkunga n’ubukangurambaga bw’urwango bwakwirakwizwaga n’itangazamakuru, indirimbo, ndetse n’imvugo za politiki. Mbere na nyuma yayo, amagambo y’urwango yabaye intwaro ikomeye yatumye abantu bumva ko kwica Abatutsi nta kibazo kirimo.
Kuba kuri uyu munsi wo kwibuka hari abahanzi bagiye guhabwa urubuga kandi bazwiho gukwirakwiza ivangura ni ikintu giteye inkeke, kuko bivuze kongera guha ijambo ibyabaye mu 1994.
Loni yagaragaje ko amagambo y’urwango ari intandaro y’amahano akomeye. Alice Wairimu Nderitu, Umunyamabanga wihariye wa Loni ushinzwe gukumira Jenoside, yagaragaje ko Jenoside idatungurana, ahubwo ibanzirizwa n’amagambo ashishikariza abantu kwangana no kwica abandi.
U Rwanda nk’igihugu cyanyuze muri Jenoside rufite inshingano yo kwirinda ibikorwa byose bishobora gukomeza gukomeretsa abarokotse no guha ingufu abayipfobya.
Gutegura igitaramo nk’iki ku munsi nk’uyu ni ugutesha agaciro abishwe, guhungabanya abasigaye no kudaha agaciro amategeko arwanya ivangura.
Amategeko mpuzamahanga agaragaza ko amagambo y’urwango ari icyaha gikomeye kandi kigomba gukumirwa. Loni ifite gahunda isaba ibihugu byose gukaza ingamba zo kurwanya uwashishikariza ivangura cyangwa irindi hohoterwa rishingiye ku bwoko.
Bityo rero, iki gitaramo kigomba guhagarikwa cyangwa kugisubika, kugira ngo bitaba urubuga rwo gukwiza urwango. Abategura ibitaramo bagomba kwirinda gutanga umwanya ku bantu bazwiho kwimakaza ivangura, mu rwego rwo gukomeza umurongo wa “Ntibizongere ukundi.”
Ni ngombwa ko inzego z’ubuyobozi zifata ingamba zo gukumira ibikorwa nk’ibi, kuko bitanyuranye gusa n’indangagaciro u Rwanda rwubakiyeho nyuma ya Jenoside, ahubwo binasubiza inyuma intambwe igihugu cyateye mu guharanira ubumwe n’ubwiyunge.
Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni umwanya wo gutekereza ku mateka, gusana ibikomere no gutanga ubutumwa bw’ubumwe, aho kuba umwanya wo gukwiza imvugo z’urwango.
Abanyarwanda ndetse n’inshuti zabo barasabwa gutanga ijwi ryabo kugira ngo iki gitaramo gisubikwe, ndetse bagashyigikira ingamba zo kurwanya abayobya amateka.
Gusinya no gusangiza iyi nyandiko ni bumwe mu buryo bwo kurwanya agasuzuguro gakorerwa inzirakarengane. Buri gikorwa cyose kigamije gukumira urwango ni intambwe ijya imbere mu gukomeza guharanira ko Jenoside itazongera ukundi.
Imiterere y’itegurwa ry’iki gitaramo, aho kizabera ,n’abahanzi bazacyitabira