Igitaramo Burna Boy yari gukorera muri Afurika y’Epfo cyasubitswe
Ibitaramo bibiri umunya-Nigeria yari kwitabira muri Afurika y’Epfo byasubitswe bitewe n’ikibazo cy’ihohotera kiri gufata indi ntera muri Afurika y’epfo nkuko bigaragara mu itangazo abateguraga ibi bitaramo bashyize hanze.
Impamvu nyamukuru iki gitaramo cyasubitswe ni uko cyari cyatumiwemo Burna Boy kandi we akaba yarakomeje gutangaza ko muri iki gihugu harimo umutekano muke kubera ihohoterwa rihari ndetse iki gitaramo cyari icyo kurirwanya.
Cyasubitswe kandi nyuma y’uko itsinda ry’iyise Tshwane Entertainment Collective ryandikiye Minisitiri ufite abahanzi mu nshingano bamusaba ko Burna Boy ataza muri iki gitaramo.
Burna Boy yari kuririmba mu gitaramo cyiswe ‘The Africa United concert’ cyari kubera i Cape Town n’icyari kubera i Pretoria mu mpera z’icyumweru. Burna Boy yari guhurirayo n’umuraperi uba muri Amerika Jidenna uri no kwitegura kuza mu Rwanda muri Kigali Jazz Junction ndetse bari gufatanya na Kwesta. Ni igitaramo cyari kuba tari 23 na 24 Ugushyingo.
Itangazo ryagiye hanze rivuga ku isubikwa ry’ibi bitaramo ryateje impaka dore ko muri Nzeri uyu muhanzi yari yatangaje ko atazigera yongera gukandagira muri Afurika y’Epfo bitewe n’ubwicanyi bwakorerwaga abanyamahanga bahatuye cyane cyane abanya-Nigeria bakorera muri iki gihugu.
Muri uku kwezi ubwo yari yisubiyeho ku mwanzuro yari yafashe wo kutajya muri Afurika y’Epfo, Burna Boy yari yatangaje ko azunamira inzirakarengane zaguye muri ibyo bikorwa bibi bizwi nka xenophobia.
Abahanzi batandukanye bo muri Afurika y’Epfo ntibari bishimiye kuba Burna Boy yaratumiwe mu gitaramo nk’iki kandi nyamara yari aherutse kubihenuraho avuga ko atazasubirayo.
Abari bamaze kugura amatike bamazwe impungenge koko abateguye iki gitaramo batangaje ko bazasubizwa amafaranga yabo.
Official statement regarding the cancellation of the #AfricansUniteConcert. pic.twitter.com/imZTlnqztP
— Phambili Media SA (@PhambiliMediaSA) November 20, 2019