Igitangaza! Liverpool yihanije FC Barcelona igera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions league
Ikipe ya Liverpool ikoze ibyo abenshi batatekerezaga, igera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions league nyuma yo kunyagira FC Barcelona ibitego 4-0 ikayisezerera ku giteranyo cy’ibitego 4-3.
Ni nyuma y’umukino wo kwishyura wa 1/2 cy’irangiza wabereye i Anfield Road mu mujyi wa Liverpool.
Abenshi nta mahirwe bahaga ikipe ya Liverpool yo kuba yagera ku mukino wa nyuma, bijyanye n’uko yari yitwaye mu mukino ubanza wabereye muri Espagne. Nta wumvaga ko iyi kipe yakwishyura ibitego 3-0 ikagera ku mukino wa nyuma.
Ikindi kuba yaburaga Mohamed Salah na Roberto Firmino na byo byatumaga Barcelona ihabwa amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma.
Ibitangaza Liverpool yaherukaga gukorera i Stanbul muri Turkiya muri 2005 ubwo yishyuraga AC Milan ibitego 3 ikayitwara UEFA Champions league, yongeye kubisubiramo imbere ya FC Barcelona.
Abasore b’umutoza Jurgen Klopp binjiye mu mukino kuva ku munota wa mbere wabo. Ku munota wa karindwi w’umukino, Liverpool yafunguye amazamu ibifashijwemo na Divock Origi. Ni nyuma y’amakosa yari akozwe na Jordi Alba washatse gusubiza umupira inyuma n’umutwe, bikarangira awihereye Sadio Mane.
Iki gitego cya Origi ni cyo cyatandukanyije impande zombi mu minota 45 y’umukino.
Barcelona yabonye uburyo bwo kuba yatsinda ibitego, gusa umuzamu Allison Becker aba ibamba.
Liverpool yagarutse mu gice cya kabiri cy’umukino nanone yataka cyane FC Barcelona, ihita inayibonamo igitego cya kabiri cyabonetse ku munota wa 54. Ni igitego cyatsinzwe n’Umuholandi Georgino Wijinaldum wari winjiye mu kibuga asimbura, ku mupira yari ahinduriwe na Trent-Alexander Arnold.
Wijinaldum yongeye gutsindira Liverpool ikindi gitego ku munota wa 56, ku mupira wari uturutse kuri Xerdan Shaqiri.
Mu gihe FC Barcelona yari ikiri mu bizunga byo gushaka byibura igitego cyo hanze, yahise itsindwa igitego cya kane kiniye ku munota wa 79 gitsinzwe na Origi. Ni nyuma y’uburangare bukomeye bw’anakinnyi bose ba FC Barcelona bazubaye gato, bagasanga uyu musore ufite inkomoko muri Kenya abatsinze igitego. Hari kuri koruneri itunguranye yatewe na Alexander Arnold.
Gusezerera FC Barcelona bifashije Liverpool kugera ku mukino wa Nyuma wa UEFA Champions league ku ncuro ya kabiri yikurikiranya.
Ni ku ncuro ya kabiri yikurikiranya Kandi FC Barcelona na yo isezerewe nyamara yahabwaga amahirwe menshi yo gukomeza. Ibyayibayeho iri joro yaboherukaga mu mwaka ushize ubwo yasezererwaga na AS Roma muri 1/4 cy’irangiza cya Champions league.