Igisupusupu yasubije umupasiteri uherutse kumwibasira yanamurangiye igitabo yazasoma
Nsengiyumva Francois wamamaye mu muziki ku kazina ka ’Igisupusupu’ yasabye pasiteri Zigirinshuti Michael uherutse kuvuga ko kwamamara kwe hari izindi mbaraga zaba zibyihishe inyuma ndetse bidakwiye.
Pasiteri Michael Zigirinshuti ari kubwiriza mu rusengero rwa ADEPR Nyarugenge mu masengesho ya saa sita, yari ari kwigisha ‘ukuntu ubuhanuzi n’amasezerano byo mu isezerano rishya byose byuzuriye mu byasezeranijwe bishya’.
Hari aho yageze avuga uburyo hari abantu b’imburamukoro bahururira ibyo babonyeho byose ari naho yahereye avugamo Nsengiyumva wamamaye kubera indirimbo ye “Igisupusupu”.
“ Ntimugakunde kuba imburamumaro, muri imburamukoro. Iyo ubaho wandagaye satani arakubona. Nta mpamvu yo kugira ngo ugushaka wese akubone, uguhamagariye igitoki, brochette, Nyabugogo, uguhamagariye kubyina, uguhamagariye kumva igisupusupu, byose mukaboneka.”
Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho y’agace gato kavuye mu cyigishwa cye , uyu mupasiteri wavuze byinshi ku muhanzi ukunzwe na benshi muri iyi minsi , dore ko hari naho agira ati
“sha, igiki? Igisupusupu kiragatsindwa, ubonye ukuntu cyamamaye mu mezi angahe? Ukuntu cyamamaye mu mezi 3, ariko buriya nta kintu mubonamo mwebwe, ikintu nka kiriya kikava Rwagitima cy’isupusupu uwo mwanya kikaba kiramamaye.”
“Ubuse nkoze ibiterane bingahe , cyangwa wowe waririmbye izinagana iki ,ko ntaho zagiye se ? , ntabwo mwaririmbye kuva twarangira worship-team ahangaha? ko zitarenze ahangaha se ? none ngo rundamo, rundamo, rundamo , umuhanda wose yagiye amahanga yagiye, mujye mumenya imbaraga zamamaza ibintu nkabiriya izo arizo. ”
“Ariko ubahamagaye mu giterane ntiwababona, mwajya kumenya imbaraga ziri hariya hantu izo ari zo. Kuki ibintu bya Satani byihuta ariko ibyacu bikagenda gahoro?”
Nsengiyumva Francois ’Igisupusupu’ nyuma yo gutaramira abanyarwanda n’abakunzi b’umuziki mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival cyaraye kibereye mu mujyi wa Kigali , uyu muhanzi mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yasubije uyu mupasiteri wamwibasiriye.
Nsengiyumva Francois ’Igisupusupu’ yavuze ko uriya nta mupasiteri umurimo, yanamugeneye ubutumwa yavuze ko azasanga mu gitabo cya Luka.
“Nakabonye cyane (Video), ahubwo nk’abanyamakuru ndabatumye, Mumubwire muti ‘uriya nta mupasiteri umurimo rwose’. Uretse ko ntasebya abapasiteri bose umuntu na gahunda ye, uriya rero afite gahunda ye, mumusengere mumubwire muti ‘mu byo wavuze nta na kimwe wigeze werekwa. Buriya aba ampa imigisha myinshi iyo avuga kuriya.”
” Ariko buriya ni ukubera iki? , hari ahantu nasomye ngo umwana w’umuntu atekereza nk’inyamaswa. Ni ukuvuga uko yatekereje nta n’umuntu wabitekereza. Ibaze kuba uri pasiteri noneho ugatinyuka ukavuga uti ‘Igisupusupu arakagira gutya’ natwe twamugaye cyaneAzasome uwuhe murongo ra, azasome muri Luka yose.”
Uyu muhanzi yakomeje avuga ko atafata ikosa rye (uriya mupasiteri) ngo arishyire ku bapasiteri bose kuko bose batameze nka we, ngo buri umwe aba afite gahunda ze kandi icyo umuntu yishyize mu mutwe ntawakimukuramo.
Uretse Nsengiyumva ubwe, abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bagiye banenga Pasiteri Zigirinshuti bamushinja kugirira ishyari uyu musaza ndetse ko amagambo yakoresheje adakwiriye kuvugirwa mu rusengero. Kugeza ubu uyu mupasiteri ntacyo aratangaza kuri aya magambo cyangwa aya mashusho ye yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.