Amakuru ashushye

Igisubizo ku bifuza guhindura ifoto bafite ku ndangamuntu

Ikigo cy’igihugu gishinzwe irangamimerere kivugako gihindurira abantu babyifuza amafoto ari kundangamuntu ku bumva ko bahindutse kuko ifoto iriho imaze igihe bishoboka ariko ko harebwa ku bintu byinshi bitandukanye kugirango ihindurwe.

Ibi ni ibyatangajwe n’umuyobozi mukuru w’iki kigo ubwo yagezwagaho ikibazo cy’abantu bavuga ko amafoto bafashwe mu myaka 10 bafata indangamuntu bwa mbere atakijyanye n’igihe ko akwiye guhinduka bagashyiraho agezweho.

Espérance Mukamana yahize agira ati “ Ubishaka araza akavuga ko ashaka guhinduza ifoto turabimukorera ariko tureba ibintu byinshi iyo dusanze ari ngombwa turabikora.”

Espérance Mukamana utasobanuye ibyo bashingiraho bahindurira ubyifuza ifoto yakomeje avuga ko babikora nk’abahindura andi makuru yose ari ku indangamuntu mu gihe nyirayo asanze bidahuye n’ukuri ni ukuvuga nk’amataliki y’amavuko,amazina n’ibindi.

Abifotoje bwa mbere amafoto ajya ku indangamuntu bayifotoje mu mwaka wa 2007 hakaba hashize imyaka irenga 10 bityo bamwe bakaba bavuga ko bahindutse cyane ugereranyije n’icyo gihe nkuko ubabajije

Josephine Mukesha, Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe irangamimerere (NIDA) yagize ati:“Birakwiye ko nyuma y’imyaka 11 mu Rwanda duhawe indangamuntu ziri Electronic , amafoto aziriho avugururwa hagashyirwaho ajyanye n’uko abantu basa nyuma y’iyo myaka,(2008-2019) Ku mpamvu zitandukanye nko kuba abantu bari bato barakuze bagahinduka amasura, kuba barameze ubwanwa bigatuma amasura ahinduka n’ibindi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger