Igisubizo ku baganya bavuga ko ibikorerwa mu Rwanda bihenda
Ikitwa caguwa mu Rwanda kuri ubu kukibona biragoye nyuma yo gucibwa hagafatwa umwanzuro wo guteza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu, abanyarwanda benshi bakomeje kwinubira uburyo ibikorerwa mu Rwanda bihenda ndetse bamwe ntibatinye kuvuga ko byigonderwa n’abifite. Ishimwe Dieudone uhagarariye Rwanda Inspiration Back Up yatanze igisubizo.
Miss Rwanda 2017 ‘Elsa Iradukunda’ atorwa yavuze ko afite gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, ndetse yaranabitangiye kuko mu gihe amaze yasuye inganda zo mu Rwanda zikora ibintu bitandukanye anakomeje kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda.
Miss Elsa Iradukunda afite umushinga wo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda yahaye inyito ya “Use Rwanda Where Rwanda”, ugamije kumenyekanisha ibikorerwa mu gihugu ndetse kuri ubu ibyo yambara no mu bikoresho yifashisha akunze kubyibandaho.
Ibi bikorwa ari gukora agomba gukurikiranwa na Rwanda Inspiration Back Up itegura irushanwa rya Miss Rwanda, ikamufasha kubishyira mu ngiro mu buryo bumworoheye.
Ishimwe Dieudonne uhagarariye Rwanda Inspiartion Back Up yatangaje ko umushinga wabo uri kugenda neza ndetse anavuga ko abanyarwanda bavuga ko ibikorerwa mu Rwanda bihenda bagomba kugira uruhare kugira ngo bihenduke.
Ishimwe Dieudonne yagereranije ibikorerwa mu Rwanda n’ibindi byagiye biza ari bishya mu gihugu, bihenze cyane gusa uko iminsi igenda ihita bigahenduka. Yavuze kuri telefoni zikiza mu Rwanda ukuntu zahendaga gusa zikagenda zihenduka bitewe n’uburyo abantu bazikoresha.
Ati”Abanyarwanda bakwiye kumva ko ibikorerwa mu Rwanda n’ubwo bihenze, bizagenda bihenduka bitewe n’uburyo babikoresha bakanishimira kubigura. Njye njya ntekereza igihe telefoni zazaga mu Rwanda zari ziri ku giciro cyo hejuru ariko uko iminsi yagiye ihita ziza guhenduka.”
“Guhamagarwa byagombaga kuba umuntu yashyize ikarita muri telefoni muri icyo gihe, ariko se ubu niko bimeze ? hoya siko biri , kuko ahubwo guhamgara ni nk’aho ari ubuntu kubera ko n’ufite ijana abasha kuvugana nabe, mu gihe telefoni zikiza byasabaga gushyiramo ibihumbi bitanu by’ikarita kandi nabwo ukavuga iminota mike.”
Yongeye ati”Ibi mbigereranya n’ibikorerwa mu Rwanda, ubu bisa nk’aho bihenze kubera ko ari bike kandi bikaba bisaba byinshi ngo bitunganywe. Mu minsi ir’imbere ariko hamwe no kwihangana kw’Abanyarwanda nziko bizahenduka kandi buri wese akabasha kugura icyo ashaka bitewe n’ubushobozi bwe.”
Indi nkuru wasoma: Miss Elsa yasuye ishuri ry’imyuga ryo mu karere ka Ruhango (Amafoto)
Theogene Uwiduhaye/TERADIG NEWS