Igisubizo cy’u Rwanda kuri DRC irushinja gutera inkunga umutwe wa M23
Leta y’u Rwanda yateye utwatsi ibirego bya Repubulika iharanira Denokarasi ya Congo iyishinja gufasha umutwe w’abarwanyi ba M23,ukomeje kuvugutana n’ingabo za Leta ya Congo_FARDC.
Leta y’u Rwanda yagaragaje ko imirwano ikomeje kumvikana hagati ya M23 na FARDC, ari amakimbirane y’Abanyecongo n’ingabo za Leta ubwabo, atagira aho ahuriye n’u Rwanda.
Binyuze kuri Minisitiri wa DRC w’ububanyi n’amahanga Christophe Lutindula, iki gihugu giherutse kurega u Rwanda kirushinja gutera inkunga M23, ubwo yagezaga ijambo ku nama nyobozi y’umuryango w’Afurika yunze ubumwe kuwa Gatatu w’iki Cyumweru turimo.
Iyi nama yabaye mu rwego rwo kwizihiza umunsi ngarukamwaka wahariwe umugabane w’Afurika.
Uyu Minisitiri yeruye ashize amaganga ashinja u Rwanda gufasha abarwanyi ba M23, bamaze icyumweru kirikurenga bakozanyaho n’ingabo za leta ya Congo FARFC, yamagana icyo yise umugambi warwo wo gushaka guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa DR Congo.
Yagize ati” U Rwanda rurakomeje,mu minota 10 mbivuze ntashidikanya u Rwanda rumaze gutera ku kigo cya gisirikare giherereye Rumangabo muri DR Congo. Ni gute ku munsi nk’uyu twizihizaho ivuka ry’umuryango wacu ari nabwo twagakwiye gutekereza ku hazaza hawo, dushobora kwitwara nkaho nta gikuba cyacitse?
Mbivuze neza, M23 ibifashijwemo n’u Rwanda yubuye imirwano mu maraso mashya, yateye ingabo mpuzamahanga za MONUSCO.
DR Congo irashinja u Rwanda gufasha M23 mu gihe uyu mutwe umaze iminsi wigaragurana mu mirwano n’ingabo za Leta, ndetse iyi mirwano ikaba yaratumye abaturage ba Congo ibihimbi n’ibihumbi bava mu byabo bagahunza amagara yabo.
Kuwa Gatatu igisirikare cya DR Congo cyashyize hanze itangazo kivuga ko cyabashije gufata bimwe mu bikoresho by’abarwanyi ba M23, birimo n’umwenda mpuzangano bemeza ko atari uwa Congo ubwayo cyangwa M23 ubwayo ahubwo bamwe mu bayobozi bacyo bakemeza ko ari iby’u Rwanda.
Nyuma y’amagambo ya Minisitiri Christophe, na Minisitiri w’itangazamakuru Patrick Mayaya nawe yabwiye itangazamakuru ko ashingiye ku makuru aturuka ku rugamba hari ubufasha M23 irikwakira buturutse ku ruhande rw’u Rwanda.
Yolande Makolo umuvugizi wa Leta y’u Rwanda asubiza ku byatangajwe na DR Congo, yavuze ko intambara iri hagati ya M23 na FARDC ari iy’Ababyagihugu ubwabo bityo ko u Rwanda rudakwiye kubyinjiramo.
Ati’ Imirwano iri gututumba hagati ya FARDC na M23 ni amakimbirane y’abanyagihugu ubwabo. Minisitiri w’Ububanyinamahanga wa DR Congo akwiye gusobanura impamvu ingabo z’igihugu zirigufatanya na FDLR/ Interahamwe barashe ku butaka bw’u Rwanda kuwa 19 Werurwe 2022 no kuwa 23 Gicurasi 2022.
Kuwa 23 Gicurasi 2022, nibwo mu karere ka Musanze,mu murenge wa Kinigi haguye ibisasu biturutse muri DR Congo byasize bikomerekeje abaturage bikanangiza byinshi.
Yolande aganira na The New Times, yagaragaje ko u Rwanda rutari mu bibazo biri hagati ya M23 na FARDC, ndetse ko rutanifuza kwinjira mu bibazo by’Abanyagihugu ubwabo no mu bibazo biri imbere muri DR Congo.
Yavuze ko u Rwanda icyo rushize imbere ari ugufatanya n’ibihugu byo mu karere gushaka igisubizo cy’umutekano muke uri kugaragara mu bihugu byo mu karere. Yanavuz ko iyo ariyo mpamvu igisirikare cy’u Rwanda RDF cyasabye urwego rwa EJVM gukora iperereza ryihutirwa kuri biriya bisasu biherutse kugwa mu Rwanda biturutse muri DR Congo.