Igisirikare cy’Uburusiya gisa n’ikirigusogongera ku nkongoro y’urupfu
Ingabo za Ukraine “zirimo kongera igitutu” ku ngabo z’Uburusiya ziri mu karere ko mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’umurwa mukuru Kyiv, nkuko bikubiye mu isesengura rishya ry’ubutasi rya minisiteri y’ingabo z’Ubwongereza.
Ukraine ikomeje gukora “ibitero byo kwigaranzura” Abarusiya hanze y’umurwa mukuru, nkuko ayo makuru abivuga, kandi Abanya-Ukraine bashobora kuba bisubije imijyi ya Makariv na Moschun.
Minisiteri y’ingabo z’Ubwongereza irasesengura iti: “Igishoboka kirimo gushyira mu gaciro ni uko ingabo za Ukraine ubu zishobora kugota imitwe y’abasirikare b’Uburusiya i Bucha n’i Irpin.”
Abategetsi bo mu gisirikare cy’Ubwongereza bavuga ko ingabo z’Uburusiya ziri ku muhora w’amajyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Kyiv zugarijwe n'”ibibazo bikomeye by’ibikoresho no kugira icyizere.”
Iyi raporo y’ubutasi bwa gisirikare bw’Ubwongereza igira iti: “Birashoboka ko ibitero byo kwigaranzura bitanga umusaruro by’ingabo za Ukraine bizabangamira ubushobozi bw’ingabo z’Uburusiya bwo kongera kwisuganya no kongera gukora igitero cyazo cyerekeza kuri Kyiv.”
Hagati aho, kuri uyu wa kane biteganyijwe ko Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza atangaza ko igihugu cye kigiye guha Ukraine izindi misile zigera hafi ku 6,000.
Mu nama z’umuryango w’ubwirinzi bwa gisirikare bw’ibihugu bw’ibihugu by’i Burayi n’Amerika (OTAN/NATO) hamwe n’iy’abategetsi bo mu itsinda ry’ibihugu 7 bikize ku isi (G7) i Buruseli mu Bubiligi, Boris Johnson azanatangaza ku mugaragaro imfashanyo ya miliyoni 25 z’amapawundi (agera kuri miliyari 33 mu mafaranga y’u Rwanda) yo gufasha mu kuriha imishahara abasirikare n’abapilote ba Ukraine.
Leta y’Ubwongereza izanatanga miliyoni 4.1 z’amapawundi (agera kuri miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda) ku ishami ry’isi rya BBC yo gufasha ibisata bitangaza amakuru mu Kinya-Ukraine no mu Kirusiya muri ako karere.
Bwana Johnson yagize ati: “Ubwongereza buzakorana n’inshuti zacu mu gushyiraho ubufasha bwo mu rwego rwa gisirikare n’urw’ubukungu bwo gufasha Ukraine, mu kongerera imbaraga ubwirinzi bwabo mu gihe barimo guhindura ibintu muri uru rugamba.”
“Ukwezi kumwe gushize iyi ntambara itangiye, amahanga afite amahitamo. Dushobora gukomeza guharanira ubwisanzure muri Ukraine, cyangwa tukaba mu byago byuko burangizwa burundu i Burayi no ku isi.”
Ubwongereza bwavuze ko iyi mfashanyo nshya iziyongera ku bisasu bya misile birenga 4,000 busanzwe bwaramaze guha ingabo za Ukraine.
Abategetsi b’Ubwongereza bavuze kandi ko iyi nkunga yiyongera kuri miliyoni 400 z’amapawundi iki gihugu cyamaze kwiyemeza guha Ukraine y’inkunga yo mu rwego rw’imibereho n’ubukungu.