Igisirikare cy’u Rwanda ntikiri mu 10 bikomeye muri Afurika,FARDC yo niya 8
Igisirikare cy’u Rwanda RDF, nticyashyizwe ku rutonde rw’Ibihugu 10 bifite igisirikare gikomeye muri Afurika ku rutonde rwakozwe n’urubuga “Global Fire Power” rwo muri Amerika.
Ni mu gihe igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC kiza ku mwanya wa munani mu bisirikare bikomeye muri Afurika.
Abakora uru rutonde batangaza ko barebera ku ngingo 50 zitandukanye zirimo umubare w’abasirikare igihugu gifite, ingengo y’imari, imyitozo n’ibikoresho bitandukanye.
Urutonde rw’uyu mwaka wa 2023 rw’ibihugu bifite igisirikare gikomeye rugaragaza ko rwakozwe ku bihugu bisaga 145. U Rwanda ntirurimo.
Ku mugabane wa Afurika igisirikare cya Misiri kiza ku mwanya wa mbere, Algeria (2), Afurika y’Epfo (3), Nigeria (4), Ethiopia (5), Angola (6) Morocco (7) mu gihe RD Congo iza ku mwanya wa munani igakurikirwa na Tunisia (9) ndetse na Sudan iri ku mwanya wa 10.
Uru rutonde rugaragaza ko Leta ya RD Congo ariyo ifite igisirikare gikomeye mu bihugu bituranye n’u Rwanda kigakurikirwa na UPDF ya Uganda iri ku mwanya wa 12 muri Afurika n’uwa 83 ku Isi.
Rugaragaza kandi ko FARDC iri ku mwanya wa 72 ku Isi mu bisirikare bikomeye bidahangarwa n’uwo ari we wese.
Global Fire Power igaragaza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika iza ku mwanya wa mbere mu kugira igisirikare gikomeye, ikurikirwa n’Uburusiya n’Ubushinwa bwa gatatu ku Isi.
Abasesenguzi bavuga ko gushyira Congo kuri uyu mwanya ari nk’ubushinyaguzi mu gihe yananiwe guhashya imitwe yitwaje intwaro yayogoje uburasirazuba no hirya no hino mu gihugu.
Hari abavuga ko kuba RD Congo ikoresha ingengo y’imari nini mu gisirikare ntacyo bihindura ku buzima bw’abasirikare kuko amafaranga atikirira mu mifuko y’abakomeye.
Ni mu gihe mu mwaka ushize mu gihugu hose hatangiye ubukangurambaga bwo gukusanya ibiribwa birimo Kawunga, umuceri, ibisuguti byo gufasha abasirikare barwana na M23.
Aba basirikare bavuga ko usibye kuzengerezwa n’amasasu y’umwanzi batorohewe n’inzara kuko kubona ibyo kurya ari ingume.
Ni abasirikare kandi bataye morale ku rugamba kubera kutabona imishahara yabo ku gihe rimwe na rimwe ikaribwa n’abayobozi babo kuko bayihabwa mu ntoki.
Hari abavuga ko gushyira RD Congo mu myanya y’imbere ari nko kuyagaza kugira ngo abakora izo ntonde n’ibihugu bikomeye babone inzira yo kubagurisha intwaro no gusahura ubutunzi bw’icyo gihugu.