AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Igisirikare cya Uganda gihanganye na ADF cyatangiye gutanga umusaruro ufatika muri DRC (Amafoto)

Igisirikare cya Uganda, Uganda People’s Defence Forces[UPDF], kivuga ko ibitero by’indege cyagabye ku barwanyi ba Allied Democratic Front canke ADF, muri Republika ya Demokrasi ya Kongo byageze ku cyari kigamijwe.

Ngo ibyo bitero byashoboye gusenya inkambi z’abarwanyi ba ADF ku buryo “hasize ubuzima abagera ku bihumbi”.

Ni ibitero byagabwe ku bufatanye bw’abasirikare ba leta za Uganda na Kongo bigamije guca intege ADF mu birindiro byayo i Yayuwa, Tondoli, Beni One na Beni Two, nk’uko biri mu itangazo ry’igisirikare cya Uganda.

Icyo gikorwa cya gisirikare cyiswe “Operation Suja” cyatangiye ku wa kabiri hagabwa ibitero by’indege hamwe n’intwaro ziremereye muri Kongo, biraswa n’igisirikare cya Uganda.

Amagana y’abasirikare barwanira ku butaka, ibimodoka bitamenwa hamwe na bya muzinga (tanks/chars de combat) byarakurikiye biciye ku mupaka ibihugu byombi bihana, mu burengerazuba bwa Uganda.

Major General Kayanja Muhanga, umugaba w’ingabo za Uganda muri icyo gikorwa, yavuze ko icyo gikorwa kizajya gisuzumwa buri mezi abiri kugira ngo harabwe aho guca intege abo barwanyi bigeze.

Abasirikare ba Uganda bashinze ibirindiro rwagati ahitwa Mukakati, ku birometero nka 18 imbere muri Kivu ya ruguru, nk’uko urwo rwandiko rukomeza rubivuga.

UPDF yasohoye amafoto ya mbere y’icyo gitero mu gihugu baturanye, yerekana imirongo y’abasirikare barimo baratambuka, abaturage babaramutsa bari iruhande mu bimodoka.

Uganda ishinja ADF – ikorana na Islamic State – kugaba urukurikirane rw’ibitero by’ibisasu mu murwa mukuru Kampala no mu nkengero yawo mu byumweru bishize.

Ibyo bitero, harimo n’ibisasu byaturikijwe n’abiyahuzi, byahitanye abantu bane abandi benshi barakomereka.

ADF, umutwe w’abarwanyi watangiriye muri Uganda, umaze imyaka irenga 20 ukorera mu majyepfo ya Kongo.

BBC

Twitter
WhatsApp
FbMessenger