Igisirikare cya Iran cyahanuye drone y’igisirikare cya Amerika
Ingabo za Iran zimeza ko igisirikare cyayo cyahanuye indege y’ubutasi ya Amerika (USA) yari yambutse ku mwigimbakirwa cya Hormuz.
Izi ngabo z’umutwe udasanzwe zivuga ko impamvu yatumye zihanura iriya ndege ari uko yari yavogereye ikirere cya Iran. Indege ya USA ngo yari ifite agaciro ka miliyoni $ 180 z’amadorali.
aj Gen Hossein Salami uyobora ingabo zidasanzwe za Iran yavuze ko guhanura iriya ndege ari uguha USA ubutumwa bwumvikana bw’uko itagomba kurenga umurongo utukura ngo ishake kuvogera Iran.
Amerika yo itangaza ko indege yayo yari iri mu kirere cy’amazi yemerewe gucibwa hejuru, ni ukuvuga amazi adafite igihugu icyo aricyo cyose cyayiyitirira.
Iran ivuga ko indege yaraye ihanuye yitwa RQ-4Global Hawk ariko USA yo ikavuga ko indege yayo yahanuwe iri mu bwoko bwa MQ-4C Triton isanzwe ukorana n’abasirikare mu gucunga umutekano w’amazi.
Ku wa Mbere w’iki cyumweru umunyamabanga wa Leta muri USA ushinzwe ingabo Patrick Michael Shanahan yavuze ko USA igiye kohereza abandi basirikare 1000 mu gace Iran iherereyemo kubera icyo yise ubushotoranyi bwayo.