Igikoresho kidasanzwe kizajya cyifashishwa muri gahunda yo kwica imibu itera malaria + AMAFOTO
Mu gikorwa cyatangirijwe mu gishanga gihingwamo umuceri i Musambira mu Karere ka Kamonyi Guverinoma y’u Rwanda yatangije guhunda yo gutera imiti n’ibiti byica imibu itera malaria, uyisanze mu ndiri yayo.
Ku bufatanye bw’ingabo ,Polisi na Minisiteri y’Ubuzima hatewe imiti n’ibiti byica imibu itera malaria, uyisanze mu ndiri yayo aho yororokera nko mu bihuru, mu bishanga, mu mibande, ahari ibidendezi by’amazi n’ahandi. Iyo miti yakoreshejwe n’ imiti ikorerwa mu Rwanda mu gihingwa cy’Ibireti.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Diane Gashumba wari witabiriye uyu muhango yavuze ko kurwanya maralia ari urugamba rukomeye bityo hasabwa ubufatanye n’imbaraga zikomeye mu kurwanya iyi rwara, Minisitiri Diane Gasumba yananenze abagurisha inzitiramubu ahokuziraramo, abazubakisha ibiraro by’ inkoko, abazubakisha inzu, abazirobesha amafi n’abandi …. avuga ko ari ingeso mbi idakwiye.
Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe, yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zishinzwe umutekano w’igihugu kandi ko utabaho abaturage b’icyo gihugu barwaye malaria.
Umuyobozi wungirije w’uruganda Agropy, rukora iyo miti yica Malaria, Uzamugura Jean Marie Vianney, yijeje ko nta ngaruka n’imwe ishobora kugira ku bindi binyabuzima.Uru ruganda rwanavuze ko rwanahuguye abatera iyo miti n’abajyanama b’ubuzima.
Iyi gahunda yo gutera imiti irwanya malaria irahera mu turere iyi rwara ikunda kwibasira cyane turimo Kamonyi, Nyamasheke, Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro, nyuma ibi bikorwa bikazakomeza no mutundi turere.
Guverinoma ikomeza gukangurira abaturage kurara mu nzitiramubu ikoranye umuti, gutema ibihuru no gusiba ibinogo birekamo amazi kuko ariho umubu utera malaria wororokera.