Imikino

Igikombe cy’Isi: Itangazo ku bakunzi ba ruhago

Ubuyobozi bwa FERWAFA bwageneye itangazo abakunzi b’umupira w’amaguru  hano mu Rwanda mu rwego rwo kubafasha kumenya amakuru ajyanye n’igikombe cy’Isi kigomba gutangira muri  uyu mwaka wa 2018  mu gihugu cy’Uburusiya.

Nkuko bigaragara muri iri tangazo , Ferwafa iramenyesha abakunzi b’umupira w’amaguru bifuza kuzajya kureba igikombe cy’Isi kizabera mu gihugu cy’Uburusiya guhera tariki ya 14 Kamena 2018 kugeza kuya 15 Nyakanga 2018, ko amatike ari kugurishwa. Kubifuza kugura amatike, birigukorerwa ku rubuga rwa FIFA arirwohttp://www.fifa.com

bitarenze kuya

Amakipe y’ibihugu  32 niyo azakina imikino yanyuma y’igikombe cy’isi cya 2018 kizabera mu gihugu cy’Uburusiya. Ubusanzwe amakipe yose yo mu migabane itadukanye arahura ariko agahura muri buri mugabane , aha nukuvugango amakipe yo mu mugane umwe arahura noneho hakavamo ayambere yitwaye neza akaba ariyo asohokera umugabane wabo bitewe numubare w’ibihugu FIFA yakira mu gikombe cy’isi.

Dore rero ibihugu byose uko ari 32 bizakina igikombe cy’Isi 2018 mu Burusiya

Amerika y’Epfo: Brazil, Argentine, Colombie, Pérou.

Asie : Arabie Saoudite, Iran, Japon, Corée du Sud, Australie.

Uburayi : Ububiligi, Espagne, Ubudage, Ubwongereza, Pologne, Iceland, Serbie, Ubufaransa, Portugal, Ubusuwisi, Croatie, Suède, Danemark.

Amerika ya ruguru n’ibihugu bya caraibe : Mexique, Costa Rica, Panama.

Afurika : Tunisie, Maroc, Misiri, Nigeria, Sénégal.

FIFA isanzwe iba ifite mu nshingano ibikorwa byose bigaragara mu gikombe cy’isi iherutse gutangaza akayabo kamafaranga azakoreshwa mu gikombe cy’isi . FIFA yatangaje ko miliyoni 791 z’amadorali ya Amerika nukuvuga asaga 675.403.260.000 FRW ariyo azakoreshwa mu gutegura  igikombe cy’Isi.Iyi ngengo yimari yiyongereyeho   40% ugereranyije n’igikombe cy’isi giheruka cya 2014 cyabereye muri Brazil.

Uburyo amakipe 32 azakina iri rushanwa agabanyije mu dukangara:

Agakangara ka 1 : Uburusiya, Ubudage, Brazil, Portugal, Argentine, Ububiligi, Pologne, Ubufaransa.
Agakangara ka 2 : Espagne, Pérou, Suisse, Ubwongereza, Colombie, Mexique, Uruguay, Croatie.
Agakangara ka 3 : Danemark, Iceland, Costa Rica, Suède, Tunisie, Misiri, Sénégal, Iran
Agakangara ka 4 : Serbie, Nigeria, Japon, Panama, Maroc, Korea y’Epfo, Arabie Saoudite, Australia.

Ikipe izegukana igikombe cy’isi izahabwa miliyoni 38 z’amadorali ya Amerika nukuvuga  asaga miliyari 32 zamafaranga y’u Rwanda  (32.446.680.000 FRW) ni mugihe kandi  Ikipe izaba iya kabiri izahabwa miliyoni 28 z’amadorali ya Amerika. Ni asaga miliyari 23 uyashyize mu manyarwanda(23.908.080.000 FRW).

Ikipe izegukana umwanya wa gatatu yo izahabwa miliyoni 24 z’amadorali ya Amerika mugihe kandi  iya 4 izahabwa  miliyoni 22 z’amadorali ya Amerika .

Amakipe azaviramo muri kimwe cya kane cy’irangiza ntabwo azataha atariye kuri aka kayabo kamafaranga kuberako buri imwe izahabwa miliyoni 16 z’amadorali ya Amerika . Izizaviramo muri kimwe cya munani zizahawa miliyoni 12 z’amadorali ya Amerika .

Buri kipe izitabira igikombe cy’isi, byibuze amake izahabwa ni miliyoni 9,5 z’amadorali ya Amerika kuko FIFA izagenera buri kipe miliyoni n’igice y’Amadorali ya Amerika yo kuyifasha mu myiteguro (1.280.790.000 FRW).

FIFA kandi izatanga miliyoni 209 z’amadorali ya Amerika ku makipe anyuranye nukuvuga aho abakinnyi bakina mu ikipe y’igihugu baba baturutse (Clubs) azatanga abakinnyi bazitabira igikombe cy’isi bahagarariye ibihugu byabo. Miliyoni 134 niyo azatangwa mu bwishingizi bw’abakinnyi b’amakipe. Azahabwa amakipe afite abakinnyi bazagirira ibibazo muri iki gikombe cy’isi cya 2018 mu Burusiya.

Imijyi izakira iyi mikino y’igikombe cy’isi
Ubudage nibwo bwatwaye igikombe cy’Isi giheruka
Twitter
WhatsApp
FbMessenger